Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria (FAF) ryashyikirije FIFA ikirego ryamagana imisifurire rivuga ko yaranze umukino w’Igikombe cy’Isi ikipe ya kiriya gihugu yatsinzwemo na Argentine ibitego 3-0.
Reuters ivuga ko Algeria yandikiye Komisiyo ya FIFA ishinzwe abasifuzi, igaragaza ko hari ibyemezo bitari byo byafashwe n’abasifuzi ndetse na VAR muri uwo mukino.
Ikintu cyibanzweho cyane ni igikorwa cyabaye mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo kapiteni wa Algeria, Aissa Mandi, yakandagirwaga ku kuguru na Lionel Messi.
Algeria ivuga ko icyo gikorwa cyari gikwiye guhanishwa ikarita, ndetse bamwe bakemeza ko Messi yari akwiriye ikarita itukura, ariko yaba umusifuzi Szymon Marciniak cyangwa VAR nta n’umwe wigeze agira icyo abikoraho.
FAF yanavuze ku kindi gikorwa cyakozwe na Alexis Mac Allister, ushinjwa gukubita Ibrahim Maza mu maso, na cyo kikaba kitarabonewe ibihano.
Nubwo impaka zakomeje, Messi yakomeje gukina kugeza arangije umukino atsindiye Argentina ibitego bitatu, bituma anganya na Miroslav Klose ku rutonde rw’abakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi, aho bombi bafite 16.
Kugeza ubu, FIFA ntiratangaza niba izagira icyo ikora kuri iki kirego cyangwa niba hari ibihano bishobora gufatwa ku basifuzi bayoboye uwo mukino.