Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko warasiye mu Mujyi wa Baraka muri Teritwari ya Fizi kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Aya makuru yemejwe n’umwe mu bofisiye bakuru ba MRDP Twirwaneho, PC Mavugo, asobanura ko izi ndege zarashwe ubwo zari zivuye kugaba ibitero muri Komini Minembwe ihuza Fizi, Uvira na Mwenga.

 

PC Mavugo yagize ati “MRDP Twirwaneho yizihije ubwigenge nyuma yo kurasa kajugujugu ebyiri za FARDC muri Baraka, zavaga muri Minembwe.”

 

Mbere y’uko aya makuru yemezwa, ku kibuga cy’indege cya Baraka havuzwe iturika ridasanzwe, bivugwa ko hagabwe igitero cya drone.

 

 

Aya makuru avuga kandi ko drone yarashe ikigo cy’ingabo z’u Burundi kiri muri Baraka. Izi zagiye gufasha ingabo za RDC guhangana na MRDP Twirwaneho n’ihuriro AFC/M23.

 

 

Ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, imitwe ya Wazalendo, P5 n’abacanshuro b’abanyamahanga bimaze iminsi bigaba ibitero muri Minembwe.

 

 

Iyi mitwe y’ingabo n’inyeshyamba byagerageje gufata Minembwe hagati muri Kamena 2026 ariko MRDP Twirwaneho iyisubiza inyuma ibifashijwemo na AFC/M23.

 

 

MRDP Twirwaneho na AFC/M23 byamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko mu gihe ibi bitero bikomeje, bizakomeza kwirwanaho no kurinda abasivili bugarijwe.

[mc4wp_form]