Ikigereranyo cy’ibanze cyatanzwe na Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Iterambere (UNDP) cyashyize ahagaragara igiciro cy’ibyangijwe n’umutingito wibasiye Venezuela kuri miliyari 6.7$. Bivugwa kandi ko abantu barenga 68.000 baburiwe irengero nyuma y’imitingito ibiri yibasiye uduce tw’igihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ku wa Gatatu, umutingito ufite ubukana bwa magnitude 7.2 na 7.5 wibasiye Venezuela, usenya ibintu byinshi kandi uhitana abantu 1430. Abandi bantu 3,238 barakomeretse nk’uko bitangazwa na Euronews.
Amatsinda yo gutabara byihutirwa yagiye muri Venezuela aturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo afashe inzobere 30.000 zo muri Venezuela ziyobora ibikorwa byo gushakisha no gutabara, mu gihe abayobozi bakomeje gushakisha abarokotse.
Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yavuze ko kugeza ubu ibihugu 24 bimaze gutanga ubufasha, byohereza toni 521 z’ibikoresho, amakipe 86 y’imbwa zo gushakisha hamwe n’abakozi barenga 2.741 bashakisha, abatabara n’abafasha.
Abenegihugu benshi na bo bari kubigiramo uruhare bafatanya n’amatsinda y’abatabazi gushakisha bamwe mu bagize imiryango yabo.
Kuri iki Cyumweru, Kaja Kallas, Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, yatangaje ko yahamagaye Rodríguez nyuma y’umutingito amwizeza ko u Burayi buri inyuma y’abaturage ba Venezuela.