Ikipe ya Aston Villa yo mu Bwongereza yasinye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda aho izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku myambaro yayo imbere mu gatuza.

 

Visit Rwanda izasimbura Betano, ikigo cy’imikino y’amahirwe cyari gisanzwe cyamamaza imbere ku mwambaro wa Aston Villa.

 

Iyi kipe yari ikeneye umuterankunga mushya kubera icyemezo cya Premier League cyo guhagarika kwamamaza ibigo by’imikino y’amahirwe imbere ku myambaro y’abakinnyi, guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/2027.

 

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, ni we wari warahawe inshingano zo gushakira ikipe abaterankunga bashya no kongera amafaranga yinjiza.

 

Amakuru ava mu bantu bazi iby’aya masezerano avuga ko ashobora kuba ari yo afite agaciro kanini kurusha andi yose Aston Villa yagiranye n’umuterankunga mu mateka yayo.

 

Aston Villa ibaye indi kipe ikomeye yo ku Mugabane w’u Burayi igiye gukorana na Visit Rwanda, gahunda y’igihugu igamije kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu ho gusura no gushora imari.

 

Visit Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Atlético de Madrid yo muri Espagne.

 

Yari imaze imyaka umunani ikorana na Arsenal yo mu Bwongereza, aho ikirango cya Visit Rwanda cyashyirwaga ku kuboko kw’imyambaro y’abakinnyi.

 

Gushyira ikirango cya Visit Rwanda imbere ku mwambaro wa Aston Villa bizatuma kigaragara cyane mu mikino ya Premier League, mu marushanwa yo ku Mugabane w’u Burayi, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse no ku bicuruzwa by’iyi kipe.

 

Aston Villa ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Bwongereza. Yegukanye Champions League mu 1982, ndetse mu 2026 yegukanye UEFA Europa League. Mu myaka ya vuba yongeye kugaragara mu makipe ahatanira imyanya ya mbere muri Premier League.

[mc4wp_form]