Umukinnyi wa filime w’Umunya-Nouvelle-Zélande, Sam Neill, wamamaye cyane kubera gukina ari Dr. Alan Grant muri filime y’uruhererekane ya ‘Jurassic Park’, yapfuye afite imyaka 78.

 

 

Amakuru y’urupfu rwa Sam Neill yatangajwe kuri uyu wa Mbere. Umuryango we wavuze ko yazize urupfu rutunguranye.

 

Mu 2023, Sam Neill yatangaje ko arwaye kanseri yo mu maraso, indwara yamusabye kuvurwa igihe kinini. Nyuma yaje gutangaza ko yakize.

 

Neill yamenyekanye cyane ubwo yakinaga nka Dr. Alan Grant, umuhanga mu by’ibinyabuzima byo mu bihe bya kera (paleontologist), muri ‘Jurassic Park’, imwe muri filime zakunzwe cyane mu mateka ya sinema zishingiye ku nkuru y’abantu bahangana n’ibisimba bya kera byazutse.

 

Mu 1990, yakinnye nka kapiteni w’ubwato bw’intambara muri filime ‘The Hunt for Red October’, naho mu 1981 agaragara muri ‘Omen III: The Final Conflict’. Yakinnye kandi muri filime ‘The Piano’ (1993) yaje no kwegukana igihembo cya Oscar.

 

Sam Neill yavukiye i Omagh muri Irlande y’Amajyaruguru, ariko yimukira muri Nouvelle-Zélande afite imyaka irindwi nyuma y’uko se, wari Umunya-Nouvelle-Zélande, asezeye mu gisirikare agahitamo gusubira mu gihugu cye.

 

 

Amahirwe akomeye yabonye muri sinema yaje mu 1977 ubwo yakinaga muri filime yo muri Nouvelle-Zélande yitwa ‘Sleeping Dogs’, yamufashije kumenyekana no kubona izindi nshingano muri filime nini muri Australie ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

[mc4wp_form]