Viola Eli Bibi Albert, Umunya-Sudani y’Epfo wiga muri imwe muri kaminuza zo muri Kigali yasabiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga impozamarira ya miliyoni 9 Frw, azira gukubita umwarimu we no kumutera ubwoba ko azamwica.

 

 

Ni urubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa 16 Nyakanga 2026, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Rwabanje gusubikwa inshuro ebyiri bitewe n’uko ku nshuro ya mbere umwunganizi w’uyu mwarimu ari nawe urega atari yabonye igihe gihagije cyo kureba ibikubiye muri dosiye y’urubanza. Ku nshuro ya kabiri uregwa ntiyabashije kwitaba urukiko.

 

Eli Bibi akomoka muri Sudani y’Epfo akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo gukubita no gukomeretsa hamwe n’icyo gukoresha ibikangisho. Ari gukurikiranwa afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gikondo. Yatawe muri yombi biturutse ku kugirana ibibazo n’umwarimu bapfa manota.

 

Amakuru IGIHE ifite ni uko ubu bushyamirane bwabaye ku wa 4 Kamena 2026, ubwo uwo munyeshuri wiga mu mwaka wa kane, wari usigaje igihembwe kimwe ngo arangize amasomo, yashyamiranaga n’umwarimu ushinzwe gushyira amanota muri system ya kaminuza.

 

Ubwo bushyamirane bwatangiye ubwo uwo mwarimu yajyaga kwigisha ari mushya isomo uyu munyeshuri yari yaratsinzwe akaza kurisubiramo, ariko yongera kuritsindwa asaba umwarimu ko noneho yamwongerera amanota kugira ngo atazongera agasubiramo.

 

Yari yabonye amanota 23/60 asaba ko yongererwa amanota arindwi kugira ngo agire amanota yo gutsinda, ariko umwarimu amubwira ko ibyo bidashoboka.

 

Nyuma yaho, uwo munyeshuri yakoze ikindi kizamini mu isomo yigishwaga n’abandi barimu na bwo aratsindwa agira 0/40.

 

 

Umwarimu wahohotewe yavuze ko akimara gushyira ayo manota muri system ari bwo yahise ahura n’uruva gusenya, kuko wa munyeshuri akimubona yahise amusingira amukubita inshyi, aramunosha kugeza amukomerekeje.

 

Uwo munyeshuri ngo ibyo yabikoze avuga ko uwo mwarimu ari we utuma atsindwa, ndetse avuga ko azamwica uko byagenda kose. Icyakora uyu mwarimu yatabawe n’undi mukozi hamwe n’undi munyeshuri wari kumwe n’uwo wamukubise, nyuma ajya gutanga ikirego.

 

Mu iburanisha mu mizi ry’urwo rubanza kuri uyu wa 16 Nyakanga, Me Mutangana Félix wunganira urega yatangiye asobanura uko ibyo byabaye byose ndetse n’ingaruka byagize ku mukiliya we.

 

Eli Bibi yaburanye yemera ko ibyo byabaye kandi asaba imbabazi, avuga ko yabitewe n’umujinya n’uburakari by’uko yari yatsinzwe amasomo. Icyakora yahakanye icyaha cyo kubwira umwarimu we ko azamwica.

 

 

Aho ariko, Me Mutangana yagaragaje ko nubwo uwo munyeshuri yahakanye ibyo bikangisho yakoresheje ku mwarimu we, hari ibimenyetso byabyo bifatika kandi na byo byashyizwe muri dosiye.

 

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyagezweho mu iperereza bihagije, busaba urukiko ko Eli Bibi afungwa imyaka itatu, harimo umwaka umwe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’indi imyaka ibiri ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, ndetse agacibwa n’ihazabu ya 500.000 Frw.

 

Urukiko rwahise rubaza urega niba ikibazo kitakemuka mu buryo bw’ubwumvikane, kuko uregwa avuga ko asaba imbabazi.

 

Uyu mwarimu yavuze ko nta mbabazi yigeze asabwa mbere hose, ku buryo yumva bidashoboka kugirana ubwumvikane n’umuntu wamubwiye ko azamwica.

 

 

Ikindi yashingiyeho yanga ibyo kwiyunga ni uko uyu munyeshuri na we yari yaragiye gutanga ikirego muri RIB avuga ko umwarimu we yamurenganyije, agasanga ibyo byose bigaragaza ko na we ubwe atemeraga ko yakosheje.

 

Ku ruhande rw’indishyi zisabwa, Me Mutangana yasabye iza miliyoni 9,210 Frw, harimo miliyoni 5 Frw z’uko uwo mwarimu yandagajwe mu ruhame.

 

Harimo kandi miliyoni 1 Frw yo gusiragira kwa muganga no kwishyura umufasha mu by’imitekerereze ufasha uwo mwarimu gusubira ku murongo, miliyoni 1,2 Frw ya telefone y’umwarimu yangijwe, andi akaba ari ay’igihembo cya avoka cya miliyoni 2 Frw, n’ay’ikurikiranarubanza n’amagarama yarwo.

 

Umwunganizi wa Eli Bibi yahise agaragaza ko izo ndishyi ari nyinshi, asaba urukiko kuzisuzuma rukazigabanya.

Urukiko rwavuze ko urwo rubanza ruzasomwa ku wa 31 Nyakanga 2026 Saa Cyenda.

[mc4wp_form]