Inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’Uburengerazuba bw’u Burayi, yatumye Espagne itangaza ibihe bidasanzwe mu karere ka Madrid, mu gihe u Bufaransa bwo bwasabye ubufasha bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu guhangana na yo.

 

 

Mu Bufaransa, inzego z’ubuyobozi zategetse ko abaturage bose bava mu gace ka Cap Ferret gaherereye ku nyanja ya Atlantique. Ubwato bwoherejwe gufasha mu kwimura abantu bari muri ako gace kubera inkongi ikomeye yari imaze kuhagera.

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Nouvelle-Aquitaine bwatangaje ko abari batuye cyangwa bari mu biruhuko muri Cap Ferret bashoboraga kuva muri ako gace banyuze ku byambu byo mu midugudu ine yari yagenwe. Abari bakihasigaye basabwe kuhava bakoresheje ubwato cyangwa umuhanda umwe uhuza ako gace n’igice kinini cy’igihugu.

 

Iyo nkongi yari imaze kwangiza hegitari 8.700 z’ubutaka kandi ikaba yari igikomeje gukwira.

Amakuru y’Ikigo cy’Ubumenyi ku Nkongi z’Imiriro mu Burayi (EFFIS) agaragaza ko ubutaka bumaze gushya mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri uyu mwaka buri ku mwanya wa kabiri mu bunini bwibasiye n’inkongi mu mateka.

 

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko igihugu cye cyasabye ubufasha bwihutirwa bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, avuga ko ikibazo cy’inkongi kigikomeye. Uwo muryango watangaje ko wohereje mu Bufaransa indege eshatu zifasha mu kuzimya umuriro.

 

Muri Espagne ho Guverinoma yatangaje ibihe bidasanzwe mu karere ka Madrid nyuma y’uko inkongi y’umuriro itangiye kuhibasira, igatuma abantu barenga 10.000 bimurwa.

 

Abaturage bo mu gace ka Aldea del Fresno, gaherereye mu burengerazuba bwa Madrid, bahawe amabwiriza yo kuva mu byabo kubera ko umuriro wari wegereye aho batuye.

 

 

Virginia Barcones, ushinzwe ibikorwa byo kurengera abaturage muri Espagne, yavuze ko hari inkongi ziba zikomeye ku buryo nubwo hakoreshwa indege ndetse n’abazimya umuriro bari ku butaka, rimwe na rimwe usanga kuyihagarika bigorana cyane.

 

 

Mu bindi bihugu byo mu Majyepfo y’u Burayi, u Butaliyani na bwo bwari buhanganye n’inkongi nyinshi mu turere twa Sicily na Calabria. Muri rusange, ibihugu byo muri ako gace bikomeje guhura n’ubushyuhe bukabije bwageze kuri dogere zirenga 40 ahantu hamwe na hamwe, ndetse abashinzwe kuzimya umuriro batatu bakaba barapfuye bari mu kazi.

[mc4wp_form]