Imodoka yo mu bwoko bwa Howo, yakoreye impanuka mu Karere ka Nyanza, ubwo yataga umuhanda, igonga inzu y’ubucuruzi yari hafi y’umuhanda iyinjiramo, ihita yica umuntu umwe, ikomeretsa abandi bantu batanu, mu gihe umwe agishakishwa.

 

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Kigoma, Akagari Gasoro, Umudugudu wa Nyakabungo, ku wa 30 Nyakanga 2026, mu masaha ya Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

 

Amakuru avuga ko iyi modoka yari ipakiye umucanga, ibyayongereye uburemere, maze igonga inzu yayobeyemo, iyisenyeraho abari bayirimo.

 

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yemeje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe, ikomeretsa abandi batanu barimo na shoferi wayo.

 

Ati “Mu bahise bitaba Imana harimo umugore, naho abandi batanu bakomeretse ndetse na shoferi wari uyitwaye. Ntituramenya neza umubare w’abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka kuko hari n’umuntu kugeza ubu ugishakishwa bikekwa ko imodoka yaba yamuryamiye.”

 

Meya Kajyambere, yakomeje avuga ko uwapfuye n’abakomeretse bose bihutanywe ku Bitaro bya Nyanza, anaboneraho kwihanganisha abagiriye ibyago muri iyi mpanuka bose.

 

Yanavuze ko kugeza ubu atazi icyateye iyi mpanuka, bizasaba gutegereza ibizava mu iperereza rya Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

[mc4wp_form]