Filime nshya ya Spider-Man: Brand New Day yatangiye kwigarurira abakunzi ba sinema nyuma yo gutangira kwerekanwa mu mazu y’imyidagaduro, aho imaze kwinjiza hafi miliyoni 932 z’amadolari y’Amerika ku isi.

 

Iyi filime, igaragaramo umukinnyi Tom Holland nk’umukinnyi mukuru wa Spider-Man, yatangiye kwerekanwa mu ma-cinema ku isi mu mpera za Nyakanga 2026.

 

Mu cyumweru cyayo cya mbere, Spider-Man: Brand New Day yinjije hafi miliyoni 360 z’amadolari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu gihe amafaranga yose yakusanyijwe ku masoko mpuzamahanga yazamuye umubare wayo ku rwego rwo hejuru.

 

Iyi filime ni imwe mu zikunzwe cyane mu ruhererekane rwa filime za Spider-Man, ikaba ikomeje gukurura abantu benshi kubera kuba ikomatanya ibikorwa by’intambara, ubuzima bw’umuntu usanzwe ndetse n’inkuru y’ubutwari.

 

Abakunzi ba Marvel bamaze igihe bategereje iyi filime, cyane cyane nyuma y’uko filime zabanje zigaragaje Spider-Man mu nkuru zitandukanye z’isi ya Marvel.

 

Uko iminsi ikomeza, abakora sinema barateganya ko amafaranga iyi filime izinjiza ashobora kurenga kure ayo imaze gukusanya, bitewe n’umubare w’abayireba ukomeje kwiyongera.

 

Spider-Man: Brand New Day ikomeje kwerekanwa mu ma-cinema atandukanye ku isi.

[mc4wp_form]