Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yemeje ubusabe bwa Guverinoma y’iki gihugu bwo kohereza ingabo mu Ntara ya Gaza, aho zizitabira ubutumwa mpuzamahanga bugamije gufasha kugarura amahoro n’umutekano.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 6 Kanama 2026, nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo n’Abazihozemo, Jacob Oboth Oboth Kiryowa Kiwanuka, agejeje imbere y’abadepite ubusabe bwo kwemeza ko izo ngabo zoherezwa hanze y’igihugu.
Yasobanuye ko kohereza ingabo za UPDF mu mahanga bikorwa hakurikijwe Itegeko Nshinga rya Uganda n’Itegeko rigenga UPDF, bisaba ko Perezida abanza kubisaba ariko bikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Guverinoma ya Uganda yavuze ko icyo cyemezo gikurikira ubusabe bwatanzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wabinyujije ku ntumwa ze muri Nyakanga 2026, asaba Perezida Yoweri Kaguta Museveni gutanga ingabo zigomba kuba zigize umutwe mpuzamahanga w’izigomba kugarura ituze muri Gaza.
Minisitiri Kiryowa yavuze ko mbere yo kugeza iki cyifuzo mu Nteko, Uganda yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba UPDF, Ambasade ya Amerika i Kampala ndetse n’ubuyobozi bwa ISF (umutwe w’ingabo mpuzamahanga zizoherezwa i Gaza) ku buryo uwo mutwe w’ingabo uzoherezwa n’inshingano uzahabwa.
Yavuze ko Perezida Museveni yamaze kugaragaza ubushake bwo kohereza izo ngabo mu gihe Inteko yaba ibyemeje, ari na cyo cyabaye.
Mu gusobanura impamvu Uganda yemeye kwifatanya n’ubwo butumwa, Guverinoma yavuze ko igihugu gisanzwe gifite inshingano zo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, ndetse ko UPDF ifite uburambe muri bene ibyo bikorwa, aho yagiye ikorera muri Somalia, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrique no mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yongeyeho ko kohereza ingabo muri Gaza bizafasha gukumira ko intambara hagati ya Israel na Palestine yakongera gukaza umurego, bikabuza imitwe y’iterabwoba kwifashisha umutekano muke muri ako gace, ndetse bikorohereza ibikorwa by’ubutabazi no gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge.
Guverinoma ya Uganda yibukije ko ikibazo cya Gaza cyarushijeho gukomera nyuma y’igitero Hamas yagabye muri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu bagera ku 1.200, abandi barenga 250 bagafatwa bugwate, ibintu byakurikiwe n’ibitero bikomeye bya Israel byateje ibibazo bikomeye by’ubutabazi muri Gaza.