NDORIMANA Etienne ufite ivuriro ry’ibanze ryitwa “Inshuti Nyabikoni” akurikiranywe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, nyuma yuko yateye urushinge rw’ikinya umurwayi agahita apfa.

 

Amakuru avugako uyu mukobwa yagiye kuri iri vuriro rizwi nka “poste de sante”  mu ntangiriro ziki cyumweru muri serivisi yo guhinduza uburyo yakoreshaga bwo kuboneza urubyaro.

 

Uyu Ndorimana etiene niwe wamwakiriye, amutera urushinge ruzwi nk’ikinya biza no kumuviramo kuhasiga ubuzima. Ni mugihe bivugwako yari yaje nta kindi kibazo cy’Ubuzima yarafite akaba yaraje gushyingurwa kuwa 11 Kanama 2026.

 

Umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu Ndorimana Etiene afungiye kuri station ya Karama ndetse ko umurambo wuyu mukobwa woherejwe gukorerwa ibizamini mu kigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) kandi ko ibisubizo bitaratangazwa.

[mc4wp_form]