U Rwanda na Armenia baganiriye ku buryo ibihugu byombi byarushaho gukorana mu rwego rw’ingabo, mu biganiro byahuje abayobozi bashinzwe umutekano n’ingabo ku mpande zombi.
Ibiganiro byabaye nyuma y’uko Ambasaderi w’u Rwanda muri Armenia, Joseph Nzabamwita, ahuye na Lt. Gen. Edvard Asryan, Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Armenia akaba na Minisitiri w’Ingabo wungirije wa mbere.
Muri iyi nama yabereye muri Armenia, Ambasaderi Nzabamwita yari aherekejwe na Colonel Anthony B. Mpagaze, ushinzwe ububanyi n’ingabo z’u Rwanda muri Armenia.
Impande zombi zaganiriye ku mahame n’amahirwe yo guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, ndetse hanaganirwa ku bibazo by’inyungu zihuriweho.
Lt. Gen. Asryan yashimiye Ambasaderi Nzabamwita kuba yaratangiye inshingano ze, anamwifuriza gutsinda muri izi nshingano.
Ambasaderi Nzabamwita kandi yashyikirije Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Armenia indamutso y’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, anagaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ibiganiro byabaye mu gihe u Rwanda na Armenia biri gushaka kongera umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’uko Nzabamwita ashyizweho nka Ambasaderi w’u Rwanda uhagarariye Armenia, aba atuye i Moscou.