Umuhanzi w’icyamamare wo muri Benin, Angélique Kidjo, yinjiye mu mateka nyuma yo guhabwa umwanya kuri Hollywood Walk of Fame, ahinduka umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika w’umwirabura uhawe iryo shimwe.
Kidjo, umaze imyaka irenga 40 mu muziki kandi akaba yaratsindiye ibihembo bya Grammy inshuro eshanu, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bagombaga guhabwa izi nyenyeri muri Class of 2026.
Ku wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026, ni bwo yashyikirijwe iryo shimwe mu muhango wabereye i Los Angeles, aho yashyizwe mu cyiciro cy’abahanzi bo mu njyana ya Recording.
Kidjo yabonye inyenyeri ya 2,854 yashyizwe kuri Hollywood Boulevard, ahantu hakomeye hasanzwe handikwaho amazina y’ibyamamare byagize uruhare rukomeye mu myidagaduro.
Mu myaka isaga 40 amaze akora umuziki, Kidjo yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera guhuza injyana gakondo zo muri Afurika n’izindi njyana mpuzamahanga. Yanasangiye ibikorwa n’abahanzi bakomeye barimo Alicia Keys, John Legend, Bono na Burna Boy.
Uretse umuziki, uyu muhanzi w’imyaka 66 azwi no mu bikorwa byo guteza imbere uburezi, uburenganzira bw’abagore n’amahirwe ku rubyiruko rwo muri Afurika.
Kuba Kidjo ahawe iyi nyenyeri bifatwa nk’ikindi kimenyetso cy’uruhare umuziki nyafurika umaze kugira ku rwego mpuzamahanga, ndetse akaba yavuze ko kuba ari we wa mbere bidakwiriye kuba iherezo, ahubwo ko yizeye ko abandi bahanzi b’Abanyafurika bazamukurikira.