Ubushinwa burashaka kwihutisha ikoreshwa rya robot zisa n’abantu, nyuma y’uko inganda nyinshi z’igihugu zigaragaje imashini nshya zishobora gukora imirimo itandukanye.

 

Mu nama mpuzamahanga ya World Robot Conference iri kubera i Beijing, ibigo birenga 300 byerekanye imashini zirenga 2,000. Hagaragajwe kandi ibicuruzwa bishya birenga 150.

 

Zimwe muri izo robot zishobora gukoreshwa mu nganda, mu bubiko bw’ibicuruzwa, mu burezi no mu gutwara ibintu.

 

Ubushinwa bumaze kuba ku isonga ku isi mu ikoreshwa rya robot zisa n’abantu. Ariko abahanga bavuga ko gukoresha izo mashini ku bwinshi bigifite imbogamizi.

 

Ikibazo gikomeye ni ukumenya niba robot zishobora gukora imirimo ifatika ku giciro kidahenze, aho kuba imashini zerekanywa gusa mu birori.

 

Icyakora, ishoramari muri uru rwego rikomeje kwiyongera. Urugero, uruganda rwa Unitree rwakoze amateka ku isoko ry’imari ry’i Shanghai, aho imigabane yarwo yazamutse cyane ku munsi wa mbere w’ubucuruzi.

 

Abakora izi robot bizeye ko uko ikoranabuhanga rizagenda ritera imbere, ibiciro bizagabanuka kandi imashini zigatangira gukoreshwa mu mirimo isanzwe ya buri munsi.

 

Source: Reuters

[mc4wp_form]