Umuhanzi akaba n’umukinnyi w’amafilime n’amakinamico wo muri Philippines, Lea Salonga, yavuze impamvu V wo mu itsinda BTS ari we akunda cyane muri iri tsinda ryamamaye ku rwego mpuzamahanga.

Salonga yabigarutseho ubwo yavugaga ku rukundo afitiye BTS ndetse n’umuziki wabo. Yagaragaje ko guhitamo V bitarebana gusa no kuba amukunda nk’umuhanzi, ahubwo ko hari imico ye ashimira kandi yifuza kugira mu buzima bwe.

Yasobanuye ko iyo umuntu avuga “bias” muri BTS, atari ngombwa ko aba ari umuntu ukunda kurusha abandi gusa. Kuri we, ashobora kuba ari umuntu ubona afite imico wifuza kuzagira cyangwa kwigana mu buzima bwawe.

Salonga yavuze ko V ari umuntu ubona ufite imico nk’iyo yifuza kuzagira, ari na yo mpamvu yamuhisemo nk’uwo akunda cyane muri BTS.

Lea Salonga ni umwe mu bahanzi bazwi cyane muri Philippines, akaba yaramenyekanye cyane no mu makinamico, harimo no gutanga ijwi rya Jasmine muri filime ya Disney Aladdin.

Inkuru ya Salonga yakomeje gukundwa n’abakunzi ba BTS, cyane cyane abafana ba V, nyuma yo gutangaza ku mugaragaro impamvu uyu muhanzi ari we “bias” we.

Source: ABS-CBN News.

[mc4wp_form]