Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byakomeje kuzamuka, mu gihe umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje guhungabanya ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli.
Ku wa Gatanu, peteroli ya Brent yari hafi kugera ku madolari 104 kuri barrel(litiro hafi 159), mu gihe WTI yari hafi ya 99. Ibiciro byombi byari biteganyijwe kurangiza iki cyumweru byazamutseho hejuru ya 7%.
Impungenge nyinshi zishingiye ku Muhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi ku isi ikoreshwa mu gutwara peteroli. Ibitero ku mato byatumye ubwikorezi muri ako gace bugabanuka cyane.
Muri Yemen na ho, abarwanyi ba Houthi bafashe icyambu cya Mocha, ibintu byongereye impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu Nyanja Itukura.
Izamuka ry’ibiciro rimaze kugira ingaruka ku bindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli. Muri Amerika, igiciro cya diesel cyarenze bwa mbere amadolari 6 kuri gallon imwe (litiro hafi 3.8).
Ubushinwa na bwo bwatangaje ko buzamura ibiciro bya lisansi na diesel guhera ku wa 12 Nzeri, mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku ngaruka intambara ishobora kugira ku itangwa rya peteroli ku isi.
Source: Reuters