Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho Myiza mu Karere ka Karongi, Habimana Protogène, yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa ayita “icya cumi”.
Akekwaho gusaba amafaranga abayobozi b’ibigo by’amashuri, abizeza ko azabaha urubyiruko rwo mu miryango itishoboye kugira ngo rwige imyuga y’igihe gito.
Amakuru avuga ko umwe mu bayobozi b’ishuri ry’imyuga mu Karere ka Gasabo yanze kumuha ayo mafaranga, nyuma Habimana ntiyongera kumuha abanyeshuri bo muri iyo gahunda.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yatangaje ko Habimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura, mu gihe iperereza rikomeje.
Uyu muyobozi yari aherutse gusubizwa mu kazi nyuma yo gutsinda urubanza yari yarajyanyemo Akarere, nyuma yo kwirukanwa mu bakozi ba Leta.
Inkomoko: IGIHE