Abasirikare ba 50 bo mu ngabo za Mali n’abacanshuro b’Abarusiya bari kumwe na bo biciwe mu gitero cy’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba w’aba-Jihadiste, mu gihe umutekano w’iki gihugu cyo muri Sahel ukomeje kuzamba.
Nk’uko Le Figaro ibigaragaza, imitwe irimo JNIM, ifitanye isano na Al-Qaeda, yakomeje kugaba ibitero ku ngabo za Mali n’abafatanyabikorwa b’Abarusiya, mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibi bibaye mu gihe Africa Corps y’Abarusiya yasimbuye Wagner, yagumye gufasha ubutegetsi bwa Mali mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Amakuru y’igitero aheruka avuga ko abasirikare ba Mali bagera kuri 50 ndetse n’abacanshuro batanu b’Abarusiya bishwe n’abanihadiste, ibyongeye kugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’umutekano muri Mali.
Ni mu gihe Bamako yashyize imbaraga mu bufatanye bwa gisirikare na Moscow nyuma yo kugabanya cyangwa guhagarika ubufatanye bwa gisirikare n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Le Figaro isanga JNIM imaze kongera ubushobozi bwo kugaba ibitero, ndetse ikaba yaragutse ku buryo ikorera mu bice byinshi bya Mali.
Ibi bituma ingamba z’ubutegetsi bwa gisirikare bwa Bamako, zirimo kwishingikiriza ku bafatanyabikorwa b’Abarusiya, zikomeje kwibazwaho niba zishobora guhagarika kujya mbere kw’imitwe y’abajihadiste.
Mali imaze imyaka irenga icumi ihanganye n’imitwe y’abajihadiste, ariko ikibazo cy’umutekano kiracyakomeye, nubwo ingabo zayo zifatanyije n’Abarusiya zakomeje ibikorwa byo kurwanya abo barwanyi.