Abanyamakuru ba Radio Rwanda bakora ikiganiro Samedi Détente bagaragaje ko bababajwe n’imyitwarire y’abasobanuzi ba filime Junior Giti na Rocky Kimomo, nyuma yo kutitabira ibiganiro bari batumiwemo, ibintu bafashe nk’agasuzuguro.

 

Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyabaye ku wa 10 Ukwakira 2026, ubwo abanyamakuru Moses, Karemera na Bertrand baganiraga ku kuba Rocky Kimomo ataragaragaye mu kiganiro yari yatumiwemo.

 

Amatangazo yashyizwe hanze na Radio Rwanda agaragaza ko Junior Giti yari yatumiwe muri Samedi Détente ku wa 3 Ukwakira 2026, naho Rocky Kimomo agatumirwa ku wa 10 Ukwakira 2026. Ibi biganiro byombi byari biteganyijwe gutangira saa tatu z’ijoro (21:00), bigatambuka kuri Radio Rwanda no kuri YouTube.

Moses, umwe mu banyamakuru b’iki kiganiro, yavuze ko yari amaze iminsi avugana na Rocky Kimomo kandi ko bari bumvikanye kuri gahunda yo kuzabana muri icyo kiganiro, ariko nyuma bikaza kudakunda.

 

Yagize ati: “Rocky kuva ejo kugera na mu gitondo gahunda yari ihari kandi nziza y’uko tugomba kubana na we, ariko aya masaha yagize impamvu zitamwemereye kuza. Ntabwo ari twebwe kibazo […].”

 

Moses yavuze kandi ko atari ubwa mbere Rocky atitabiriye icyo kiganiro, kuko no mu kindi gihe yari yatumiwe ariko agasaba ko cyimurwa.

Ati: “N’ubushize yagombaga kugaragara muri iki kiganiro, ariko aravuga ati ‘simboneka twimure ikiganiro.’”

Yakomeje avuga ko icyababaje ari uko Rocky atigeze abamenyesha ko atakibashije kuza, kandi yari azi gahunda bari bumvikanyeho.

 

Ati: “Ntiyigeze ahamagara, kandi gahunda yari ayizi, twayiraranye.”

Karemera na we yagaragaje ko Junior Giti yari yaratumiriwe muri icyo kiganiro mu cyumweru cyabanje, ariko ntiyacyitabira, na we asanga imyitwarire nk’iyo itari ikwiye.

 

Yagize ati: “Ubwo se si indwara barwaye bose abakora kariya kazi [gusobanura filime] ko na mugenzi we [yavugaga Junior Giti] yadutwitse last week [icyumweru gishize].”

 

Bertrand na we yagaragaje ko kutitaba telefoni no kutamenyesha abateguye ikiganiro impinduka kuri gahunda ari ikibazo, nubwo umuntu ashobora kugira impamvu zimubuza kwitabira.

 

Ati: “Gahunda zahinduka, nka Junior afite umuryango ariko nk’umuntu w’umunyamugi w’umusirimu kutitaba telefoni si yo solution [igisubizo] […]. Ariko kwanga kwitaba telefoni, kuri njye mbifata nka disrespect [agasuzuguro/kutubaha].”

 

Amagambo y’aba banyamakuru agaragaza ko ikibazo kitari gusa kuba abatumirwa batagaragaye, ahubwo cyari no ku kuba gahunda zari zumvikanyweho zateshwaga agaciro hatabanje gutangwa amakuru ku mpinduka zabayeho.

 

Kugeza ubu, Junior Giti na Rocky Kimomo ntibaragira icyo batangaza ku byo aba banyamakuru babavuzeho. Twagerageje kubavugisha kugira ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo, ariko ntibyadukundiye.