Ibitero bikomeye u Burusiya bukomeje kugaba kuri Ukraine kuri iyi nshuro byasanze Chancellier w’u Budage, Friedrich Merz, i Kyiv mu ruzinduko rw’ibanga yari yahagiriye.
Ibiraro bikomeye byo mu Mujyi wa Kyiv byagabweho ibitero bya drones z’u Burusiya mu minsi ine yikurikiranya.
Abantu babiri bakomerekeye mu gitero cyagabwe ku kiraro cya Pivnichnyi cyo mu Majyaruguru mu gitondo cyo Cyumweru, kikaba cyari kigabweho igitero ku munsi wa kabiri wikurikiranya.
Ikiraro cya Pivdennyi cyo mu Majyepfo cyo cyagabweho ibitero inshuro nyinshi mu minsi ibanza y’iki cyumweru.
Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko kigiye gukaza ibitero kuri Kyiv no mu tundi turere twa Ukraine. Cyari cyabanje gutangaza ko cyarashe ibyo biraro byombi bikoreshwa mu kwimura abasirikare ba Ukraine.
Amashusho y’igitero cyo ku Cyumweru, agaragaza imodoka zigenda ku kiraro cya Pivnichnyi, drone ikakigwaho mbere yo guturika, igateza ikibatsi kinini cy’umuriro. Hagagaragara kandi umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka hejuru y’ikiraro.
Andi mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana umwobo munini hagati muri kimwe mu bisate by’umuhanda wo kuri icyo kiraro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko abantu babiri bakomerekeye muri icyo gitero giheruka cy’u Burusiya. Yari yabanje kuvuga ko umuhanda wo ku kiraro cya Pivnichnyi warashwe.
Ibiraro umunani by’i Kyiv byambukiranya uruzi runini rwa Dnipro bihuza igice cy’iburengerazuba n’icy’iburasirazuba bihuza abaturage bagera kuri miliyoni eshatu, bikanyurwaho n’imodoka zirenga 500.000 ku munsi.
Klitschko yavuze kandi ko ikindi gitero cya drone y’u Burusiya cyangije umuyoboro mukuru w’amazi ashyushye inyubako, yongeraho ko ibyo bizatuma mu Karere ka Desnyanskyi ko mu majyaruguru y’uburasirazuba habura amazi ashyushye by’agateganyo.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ku Cyumweru mu gitondo ko drones z’u Burusiya zanagabye igitero ku bubiko bw’ibikoresho bwo mu Karere ka Sumy ko mu majyaruguru y’uburasirazuba, kigahitana umuntu umwe.
Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyatangaje ko muri iryo joro u Burusiya bwohereje drones 135. Cyavuze ko 125 muri zo zarashwe.
Mu gihe inzego z’ubutabazi zari zikomeje gutabara ahabereye ibyo bitero, Merz w’u Budage yahuye na Zelenskyy i Kyiv. Bashyize indabo ku rwibutso rw’abasirikare ba Ukraine baguye muri iyo ntambara.
Chancellier w’u Budage, Friedrich Merz yagaragaje ko ashyigikiye Ukraine mu guhangana byeruye u Burusiya bukomeje kuyishozaho.
Merz yongeye gushimangira ko igihugu cye gishyigikiye Ukraine, yandika kuri X ati “Ukraine igeze mu byumweru bizagena byinshi. Ni yo mpamvu nagiye i Kyiv uyu munsi mfite ubutumwa bugira buti: Mushobora kutwishingikirizaho.”
Ati “Umutekano w’u Budage na wo ushingiye ku buryo iyi ntambara izarangira. Ni yo mpamvu dutanga ubufasha tunagamije kurengera inyungu zacu.”
Zelenskyy yavuze ko bumvikanye n’u Budage ku nkunga nshya ifite agaciro ka miliyari zirenga miliyari 1,5 z’amadolari.
Ati “Harimo intwaro zizadufasha muri iki gihe, ndetse n’ubufasha bugenewe urwego rwacu rw’ingufu mbere y’uko igihe cy’imbeho kigera.”
Kuva Merz yatangira kuyobora Guverinoma y’u Budage muri Gicurasi 2025, icyo gihugu cyabaye icya mbere gitanga inkunga nyinshi kuri Ukraine.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ku Cyumweru ko izakaza ibitero hirya no hino muri Ukraine, mu gusubiza amagambo Zelenskyy yavuze mu minsi ibanza y’iki cyumweru, ko Kyiv izongera ibitero ku nganda zitunganya peteroli zo mu Burusiya.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yari yabanje kuvuga ko igisirikare cye kiri kugaba ibitero byo kwihorera nyuma y’ibyo Ukraine yagabye ku bikorwa remezo by’ingufu by’u Burusiya.
U Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, kandi ubu bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.