Kuva ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, mu bitangazamakuru hakomeje gucacana inkuru y’Umuvugabutumwa ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Zimbabwe, Uebert Angel Mudzanire, watangaje ko yafashe umwanzuro wo gushinga ishuri kugira ngo yigishe abantu bose bashaka kumenya gukora ibitangaza, aho bazajya batanga amafaranga angana na Miliyoni n’igice y’u Rwanda.

 

Kuri uwo munsi uyu Mupasiteri yatanze iri tangazo arinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, aho yavuze ko abantu bose bashaka kwiga uburyo ibitangaza bikorwa yashyizeho ikiguzi cyo kujya abigishirizaho. Yagize ati “Iyandikishe nonaha wige uko bakora ibitangaza kandi birihutirwa kuko ababikeneye ni benshi, bityo mwese murasabwa gufatirana aya mahirwe.”

 

Ubwo Pasiteri Uebert yasozaga iri tangazo yavuze ko bitangajwe n’Umuhanuzi Uebert uri mu bakunzwe kandi bakomeye mu murimo w’Imana muri Afurika yose. Muri iryo tangazo kandi yatangaje ko aya masomo azatangira tariki 1 Mata 2024 kugeza tariki 3 Mata 2024, ndetse ngo iminsi 3 gusa izaba ihagije ngo amasomo abe atanzwe ndetse banayasoje neza.

 

Nk’uko ikinyamakuru FOM cyatangaje iyi nkuru kibivuga, ngo kwiyandikisha byaratangiye binyuze kuri murandasi (Online) ndetse abantu biteze kwiga uko ibitangaza bikorwa bari kwishyura amayero 999 angana na 1,625,088 Frw.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved