Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko bwa nyuma avugana n’umutoza wari ushinzwe kubongerera imbaraga, Dr Adel Zrane witabye Imana, yari yamubwiye ko hari ahantu agiye kujya gukarishya ubumenyi ku buryo umwaka utaha bazaba bakomeye kurushaho.

 

Ibi yabivugiye muri filime yerekana ubuzima bw’uyu mutoza ukomoka muri Tunisia yari abayemo muri APR FC mbere y’uko yitaba Imana, uko yari abanye n’abakinnyi, abayobozi b’ikipe ndetse n’abafana. Byabereye mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024 mbere y’uko umubiri we ujyanwa iwabo muri Tunisia aho azashyingurwa.

 

Niyomugabo Claude yavuze ko yaherukanaga n’uyu mutoza ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024 ku mukino wa shampiyona banganyijemo na Muhazi United 1-1. Claude wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, yagiye kubashyushya we na Ramadhan [Niyibizi] ngo bajye mu kibuga maze Ramadhan agenda mbere ye asigarana na we.

 

Aha ngo yahise amubwira ko mu minsi mike hari ahantu agiye kujya kongera ubumenyi ku buryo umwaka utaha w’imikino amakipe azabumva. Ati “Claude hari ahantu nzajya kwiga, nzamure ubumenyi nongere ku bwo nari mfite, ku buryo iyi shampiyona nirangira, itaha tuzaba dufite imbaraga amakipe azatwumva, ndamubwira ngo umutoza uzahirwe natwe ubumenyi uzatuzanira buzadufasha buri munsi.”

 

Yakomeje avuga ko yari umuntu w’ingenzi ikipe ihombye ndetse akaba atazava mu mitima ya bo. Ati “Tubuze umuntu, ntabwo azava mu mitima yacu, ni umuntu wadufashaga, tubuze umuntu wadufashaga, ndihanganisha umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

 

Dr Adel Zrane yagizwe umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC mbere y’umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira, mu gihe ku wa Kabiri w’iki cyumweru ari bwo bamusanze mu nzu yitabye Imana.

 

Icyakora ku mugoroba w’ejo ubwo yasezerwagaho bwa nyuma mu Rwanda, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko yazize uburwayi aho umutima wahagaze mu buryo butunguranye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved