Iyi Update arangiye
Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ibinyujije kuri X ko yataye muri yombi abantu 82 bigaragambya basaba ko intambara muri Palesitina yahagarara. Polisi yavuze ko bakoraga urugomo batera amacupa n'ibindi bitandukanye kuba polisi.
Indi mpamvu yatumye bafungwa, ni uko bakoze imyigaragambyo ku munsi ubujijwe, aho Tariki ya 11 Ugushyingo buri mwaka mu Bwongereza ari umunsi wo kwibuka abantu bose baguye mu ntambara cyane cyane iya 1 n'iya 2 z'isi, ukaba ari umuhango ukorwa n'akarasisi k'abasirikare.
Abayobozi bakuru barimo na Minisitiri w'Intebe Rishi Sunak yavuze ko ibikorwa byo kwigaragambya kuri uyu munsi bise 'Armistice day' ari ukuwutesha icyubahiro. Polisi yatangaje ko nta bafunzwe bazira kuba bigaragambyaga ko intambara ya Isiraheli na Palestina yahagarara.
Abigaragambyaga bageze kuri Hyde Park Corner i London, mu rugendo rw'ibirometero 2,5 berekeza kuri ambasade y'Amerika. Amajana y'ibihumbi byigaragambya bishyize hamwe bifuza ko intambara yahagarara mu karere ka Gaza.
Iki ni icyumweru cya Gatanu cy'urugendo rw'abigaragambya bashyigikiye Palestine mu Bwongereza. Umushakashatsi w'amakuru mu Bwongereza witwa Ben Snaith w'imyaka 26 y'amavuko uri muri aba yagize ati "Ndi kwerekeza mu myigaragambyo kubera ko abo muri Gaza batubwiye ko bibaha icyizere iyo babonye imibare yacu yiyongera."
Imyigaragambyo y'abashyigikiye Palestine muri iki cyumweru yabereye i Berlin na Tokyo ndetse uyu munsi kuwa 11 Ugushyingo hari abari gupanga kwigaragambiriza i Miami. Mu ijoro ryakeye, Grand Centre Station muri New York hafunzwe n'abigaragambya bashyigikiye Palestine.
Mu mashusho umuryango wa Croix Rouge ya Palesitine umaze gushyira hanze, abaganga mu bitaro bya Al Quds biherereye mu Majyaruguru ya Gaza bari gukoresha amatoroshi mu kuvura abarwayi no kubitaho kubera ibura ry'ibitoro ndetse n'ubundi butabazi.
Abakozi b'ibi bitaro batangiye gutanga imburira bavuga ko abarwayi batangiye gupfira muri ibi bitaro kubera kubura kirengera n'abaganga nta bikenewe bafite.
Uyu muryango muri iki gitondo watangaje ko ibi bitaro biri mu nzira zishobora gutuma bifunga kubera kubura ibitoro n'ubundi bufasha. PRCS yanditse ku rubuga rwa X bati "Abarwayi 500 n'abakomeretse baramburwa uburenganzira k'ubuvuzi." Abari muri ICU n'impinja ziri muri incubator barabura ubuzima bwabo. "
- Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wa Qatar yamaganye amahanga kuba yaracecetse ku mibabaro y’abaturage ba Palesitine mu gihe yemerera Isiraheli kurenga ku mategeko mpuzamahanga.
- Emir yari umwe mu bayobozi benshi b’abarabu n’abayisilamu bavugiye mu nama ihuriweho n’umuryango w’abarabu na OIC mu murwa mukuru wa Arabiya Sawudite. Bose baranenga ibisasu bya Isiraheli byateye Gaza.
- Philippe Lazzarini, ukuriye UNRWA, yahamagariye ibihugu by'Abarabu gufata ingamba zikomeye zo kurinda abasivili muri Gaza.
- Ingabo za Isiraheli zavuze ko zagabye igitero ku ishuri rya al-Buraq ejo kugira ngo zice Ahmed Siam, zivuga ko ari umuyobozi wa Hamas. Minisiteri y’ubuzima i Gaza ivuga ko abantu benshi bahitanywe n'icyo gitero n’abakomeretse muri icyo gitero akaba ari benshi.
- Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe ubutabazi UNRWA, Juliette Touma, yabwiye Al Jazeera ko nta shingiro ry’ibyo Isiraheli ivuga ko abakozi b’iryo shyirahamwe ari abanyamuryango ba Hamas.
- Monir al-Barsh, umuyobozi wa minisiteri y’ubuzima muri Gaza, avuga ko “ikintu cyose kinyeganyega” gikikije ibitaro bya al-Shifa ari umwanzi ku ngabo za Isiraheli kuko ziri guhita zikirasa, kandi ko umubare munini w’imirambo watumye hapangwa gahunda yo gucukura imva rusange imbere ibitaro.
Ntucikwe n'andi makuru turi kugenda tubagezaho akanya ku kandi.
Perezida wa Palesitina,Mahmoud Abbas, aravuga ko Isiraheli irimo kurwana intambara ya Jenoside itagereranwa muri Gaza.
Ibi yabivugiye mu nama ya 'Islam-Arab Summit' i Riyahd, umurwa mukuru wa Arabiya Saudite, avuga ko Amerika igomba gushyira igitutu kuri isiraheli igahagarika intambara.
Perezida Ebrahim wa Iran kuri ubu uri muri Arabia Saudite, yavuze ko Gaza atari Arena y'amagambo gusa ahubwo kuri ubu hagakwiye kuba hari gukorwa ibikorwa, nk'uko Reuters babitangaje.
Yongeyeho ati "Uyu munsi uguhura kw'ibihugu by'Abarabu ni ingenzi cyane."
Abantu 11,078 nibo bamaze kugwa mu ntambara muri Gaza nk'uko byamaze gutangazwa na Minisiteri y'Ubuzima ya Palesitina. Abantu 27,490 ni inkomere.
Byibura abantu 4,506 mu bapfuye ni abana, bakaba bagize umubare wa 40% by'abamaze gupfa. Ni mu gihe abarenga 1400 bamaze gupfira muri Isiraheli nk'uko Leta yaho yabitangaje.
Ingabo za isiraheli zimaze gutangaza ko inzira itekano abaturage bari mu Majyaruguru ya Gaza bashaka guhunga bajya mu Majyepfo, umuhanda wa Salah al-Din uyu munsi iraba ifunguye kugeza saa ine z'ijoro (Ubwo ni saa munani ku masaha ya GMT).
Abaturage batuye bya burundu nabo bamerewe gukoresha umuhanda wo ku nkombe y'inyanja kubera imirwano iri kubera i Al-Shati.
Bagize bati "turabahamagarira, mu rwego rwo kubungabunga umutekano wanyu, gukoresha igihe cyanyu neza mu gihe cyagenwe cyo kwimukira mu Majyepfo, kubera ko Gaza y'Amajyaruguru ari igice cy'imirwano ikabije."
Abanya palestina barenga 100,000 bamaze guhungira mu Majyepfo ya Gaza ariko baracyahanganye n'ibi bombe n'ingaruka zabyo. Hari n'abatangabuhamya bavuze ko ejo abari bari guhungira mu Majyepfo ingabo za isiraheli zabubikiriye zikabatera bamwe bagapfa.
Abanya Palesitina bari kuvurirwa mu bitaro bya Al-Shifa banahacumbitse bari gutakambira buri kiremwamuntu cyose kiri ku isi bagisaba ubufasha.
Mu marira menshi uwitwa Muhammad Rayhan yagize ati "Ndatakambira Imana nyisaba ko ibihugu by'Abarabu byose byajya ku ruhande rwacu."
"Turananiwe mu izina ry'Imana, ubu turacyariho kubw'ingabire y'Imana, turabasabye nimwiyumve nka twe, natwe turi ibiremwa muntu."
Minisitiri Wungirije w'Ubuzima wa Gaza, Dr Youssef Abu Alreesh, nyuma y'uko ibitaro bya Al-Shifa birashweho ibisasu biremereye cyane n'igisirikare cya Isiraheli, atangaje bimwe mu biri kubera aho,
- Iki nicyo gihe twabwiye isi yose tuyiburira, aba jenerateri yose atanga umuriro yagiye hasi, nta hantu na hamwe dufite ho gukura umuriro.
- Dufite abana 39 muri kuvese bakivuka, bose bari kurwana n'ubuzima badashaka gupfa
- Nta muntu ushobora kuva ahantu hamwe ajya ahandi, ba mudashusha bari buri hamwe ndetse na drone ziri kurasa buri wese ugaragara mu bitaro
- Mu kanya gake gashize, umu engineer umwe wacu arashwe na mudahushwa, yamurashe mu ijosi ahita aba pararize kuburyo ubu ari hafi gupfa
- Hari imiryango uari iri kugerageza kuva muri ibi bitaro, yose iraraswa, baryamye mu bitaro byacu ariko nta n'ubwo twabasha kugera aho imirambo yabo iri
- Twasumbirijwe, ikirenze ibyo isi yo hanze twayiciwemo (Ibicibwa) nta hantu twakura imiti na hamwe dufite, ndetse yewe ntidushobora no gushyingura abapfuye
- Amaraso ari buri hamwe, no kuri sima kandi ntitwabasha kuhahanagura
- Mu gihe cyashize, Isiraheli yari iri kwica abantu ariko bikanyura kuma televiziyo, ariko ubu bari gusubiramo ubwicanyi ariko ntawe ubasha kumva, isi yose iri kurebera gusa
- Turi kuvugana n'akariro gake nsigaranye muri telefone, mu kanya gatoya ntabwo turaba tukibasha kuvugana.
Uko niko yabwiye Aljazeera!
Minisitiri Wungirije w'Ubuzima wa Gaza, Dr Youssef Abu Alreesh, nyuma y'uko ibitaro bya Al-Shifa birashweho ibisasu biremereye cyane n'igisirikare cya Isiraheli, atangaje bimwe mu biri kubera aho,
- Iki nicyo gihe twabwiye isi yose tuyiburira, aba jenerateri yose atanga umuriro yagiye hasi, nta hantu na hamwe dufite ho gukura umuriro.
- Dufite abana 39 muri kuvese bakivuka, bose bari kurwana n'ubuzima badashaka gupfa
- Nta muntu ushobora kuva ahantu hamwe ajya ahandi, ba mudashusha bari buri hamwe ndetse na drone ziri kurasa buri wese ugaragara mu bitaro
- Mu kanya gake gashize, umu engineer umwe wacu arashwe na mudahushwa, yamurashe mu ijosi ahita aba pararize kuburyo ubu ari hafi gupfa
- Hari imiryango uari iri kugerageza kuva muri ibi bitaro, yose iraraswa, baryamye mu bitaro byacu ariko nta n'ubwo twabasha kugera aho imirambo yabo iri
- Twasumbirijwe, ikirenze ibyo isi yo hanze twayiciwemo (Ibicibwa) nta hantu twakura imiti na hamwe dufite, ndetse yewe ntidushobora no gushyingura abapfuye
- Amaraso ari buri hamwe, no kuri sima kandi ntitwabasha kuhahanagura
- Mu gihe cyashize, Isiraheli yari iri kwica abantu ariko bikanyura kuma televiziyo, ariko ubu bari gusubiramo ubwicanyi ariko ntawe ubasha kumva, isi yose iri kurebera gusa
- Turi kuvugana n'akariro gake nsigaranye muri telefone, mu kanya gatoya ntabwo turaba tukibasha kuvugana.
Uko niko yabwiye Aljazeera!
Umunyamakuru umwe rukumbi usigaye ahatangirwa ubuvuzi mu bitaro bya Al-Shifa muri Gaza, Mustafa Sarsour, aravuga ko hari drone za Isiraheli ziri kuzengurika muri ako gace kuburyo ziri kurasa buri muntu wese uri kuva cyangwa kujya mu bitaro.
Sarsour yavuze ko inzira zose zijya zinava mu bitaro zamaze kwangirika bikomeye, avuga ko hari n'umuryango wagerageje kuva mu bitaro uciye mu marembo y'inyuma birangiwe wose wishwe ntihasigara n'umwe.
Perezida wa Irani Ebrahim Raisi yamaze kuva mu murwa mukuru wa Tehran yerekeje muri Arabia aho agiye guhura n'abandi bayobozi b'ibihugu bya Kiyisiramu mu nama igiye kubahuza.
Mbere y'uko ava muri Irani, Raisi yashinje Amerika kugira uruhare ku kwiyongera kw'iyi ntambara avuga ko Amerika iri kugaragaza ko ikeneye ko intambara irangira, ariko akaba ariyo iri kongeramo ibishashi ngo ikomeze nk'usuka amavuta mu muriro.
Uyu mu perezida yavuze ko ikibazo cya Palestina ari ikibazo kireba Isilamu y'isi yose bityo ari wo mwanya wo gukora igikorwa.
Diregiteri wa UNICEF mu Burasirazuba bwo hagati no mu bice bya Afurika y'Amajyaruguru, Adele Khodr aravuga ko ubuzima bw'abana barenga miliyoni bo muri Gaza 'bumanitse ku kagozi.'
Yagize ati "Ibihumbi n'ibihumbi by'abana bari mu Majyaruguru ya Gaza badafite aho kujya mu gihe imirwano ikomeje kandi ubuzima bwabo buri mu kaga gakomeye cyane."
Yongeraho ati "Kurinda ibitaro ndetse no kubasha kugeza imiti n'ibikoresho by'ubuvuzi ni itegeko ubundi riteganywa n'intambara, kandi byose birakenewe aka kanya."
Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron ni umwe mubayobozi bo mu Burengerazuba basabye ko intambara yahagarara. Hari mu nama yigaga uko hatangwa ubufasha muri Gaza, aho abenshi bemerejemo ikiruhuko cy'amasaha ane.
Ubwo yaganiraga na BBC, Macron yavuze ko 'Abasivile bari kuraswa, abagore, abana, ibi ni ibintu bidakwiriye na gato, dukeneye gukora ibishoboka iyi ntambara igagagarara.'
Yakomeje avuga ko yari yizeye ko Amerika n'Ubwongereza byashyira hamwe bigahagarika iyi ntambara. Arenzaho avuga ko ari umuyobozi w'igihugu atari umucamanza, bityo ntabwo akwiriye kuvuga ko Isiraheli iri gukora ibyaha by'intambara.
Yavuze ko yifatanije na Isiraheli kumv uburibwe bwayo, ariko uburyo yateye intambwe byangirije umutekano.
Minisiteri y'imbere mu gihugu imaze gutangaza ko abantu byibura batandatu aribo bamaze kwicwa mu Majyaruguru no muri Gaza rwagati mu gitero cy'indege Isiraheli yahagabye.
Abantu benshi bakomeretse ndetse batatu bicirwa mu Burengerazuba bw'inkambi ya Jabalia iri mu Majyaruguru ya Gaza abandi batatu biciwe mu gitero cyagabwe ku nkambi y'impunzi ya Al-Breij iri rwagati muri Gaza.
Bimwe mu bihugu 84 bishyigikiye Isiraheli muri iyi ntambara ihanganyemo na Hamas, ibikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Ubwongereza, Australia, Ubufaransa, Norveje, Austria, Ubudage, Ubuhinde, Canada n'ibindi.
Minisitiri w'Ubuzima Ashraf Al-Qudra yemeje ko amarembo y'ibitaro bya Al Shifa yatatswe n'ingabo za Isiraheli.
Muhammad Abu Salmiya, umuyobozi w'ibitaro bya Al Shifa aravuga ko irasa ry'ibisasu riri kubera hafi y'ibi bitaro ritigeze ribaho kuva intambara yatangira.
Mu gahinda kenshi yabwiye Aljazeera ati "Hari intambara yo kurwanya ibitaro, iyi ntambara nta n'imwe imeze nka yo kuva isi yaremwa. Ubundi ahantu nk'aha hagakwiye kuba hatekanye, hacumbikiye abagore n'abana."
Yavuze ko kuva ejo amakipe y'abaganga bimuye ibirindiro inshuro nyinshi ariko bamaze kuraswaho inshuro ebyiri.
Yagize ati "Isiraheli imaze gusenya ibitaro byinshi n'ibindi bigo byita ku buzima ishaka kubihagarika, Isiraheli ishaka gusibanganya buri kimenyetso cyose cy'ubuzima muri Gaza."
Yavuze ko abari kwita ku barwayi bose biyemeje kugumana n'abarwayi kugeza ku mwuka wa nyuma. Ati "Ntabwo tugenda, kuko turabizi tugiye, ibinyacumi byinshi by'abarwayi bahita bapfa."
Hari ba mudahusha impande zose bari kurasa impande zose.
Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Ashraf Al Qudra yagize ati "Abantu bose bapanitse, nta ngendo ziri gukorwa ku bitaro n'imbangukiragutabara ntiziri kugenda kuko zahita zatakwa."
Umukorerabushake ku bitaro bya Al Shifa ibiri kuba aka kanya abyise ko 'biteye ubwoba' kubera intambara iri gusatira ibi bitaro.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aragaragaza imyotsi myinshi izengurutse ibitaro ndetse n'ibishashi by'ibiturika bikwirakwiye mu kirere.
Uku guturika kuri kuba mu Majyaruguru mu nkambi y'impunzi ya Al Shati ndetse na hafi ya Al Shifa. Yagize ati "Biri hafi cyane."
Yagize ati "Turi ahari kubera intambara neza neza. Aha hari kubera intambara itandukanye n'ahandi muri Gaza." Yongeraho ati "Turi mu ntambara iteye ubwoba."
Yongeyeho ko amajwi y'ibi bombe bimaze amasaha abiri kandi nta kanya k'umutuzo kari kumvikana.
Muri iyi minsi ibiri Isiraheli ifite intego yo kwinjira rwagati mu mujyi wa Gaza, abarenga ibihumbi 100 bamaze guhunga bagana mu Majyepfo ya Gaza nk'uko byatangajwe na Daniel Hagari, umuyobozi w'igisirikare cya Isiraheli.
Nyamara nubwo bari guhunga, abanyapalestine nabo ubwabo mu guhunga kwabo bari kugabwaho ibitero kuko hari n'abaherutse kugabwaho igitero na Isiraheli bari mu muhanda Isiraheli yari yabasezeranyije ko uraba utekanye.
Abarokotse bavuze ko abenshi bapfuye abandi barakomereka kandi nta Mbangukiragutabara yashobora kugera muri uwo muhanda wa Salah Al-Din.
Nubwo abanyapalestine benshi bahisemo guhungira mu majyepfo, ariko abandi bahisemo kwishakira inzira zabo abandi bafatirirwa mu Majyaruguru no hagati kubwo kubura uko bahava kubera ibisasu biri guterwa n'igisirikare cya isiraheli.
Ibitero by’indege bya Isiraheli byibasiye ibitaro bitatu bya Gaza n’ishuri, bihitana byibuze abantu 27 kuri uyu wa Gatanu, ndetse n’intambara yo ku butaka yari irimo kubera mu bindi bitaro, nk'uko abayobozi ba Palesitine babitangaje
Mu magambo ye akomeye kugeza ubu ku mibabaro y'abasivili, umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, yamaganye umubare w'Abanyapalestine bishwe.
Umudogiteri w'umwongereza wari ucitse muri Gaza n'umuryango we, yasubijwe ahabera urugamba muri Gaza ubwo yari ageze ku mupaka wa Rafah, akabwirwa ko atari ku rutonde rw'abagomba kugenda.
Dr. Ahmed Sabra yari ari muri Gaza ubwo Isiraheli yatangazaga ko igiye gutera Gaza bigakurikirwa n'intambara yatangiye kuwa 7 Ukwakira 2023. Umuyobozi wa Dr. Ahmed Sabra, w'aho yari atuye anakora nk'Umujyanama wa Leta mu bijyanye n'ubuzima, Davies Geraint, yashyize hanze amashusho ya Dr Sabra agera ku mupaka n'umuryango we bizeye ko barasohoka bakajya mu Misiri aho baba batekanye mbere yo gushaka uko basubira iwabo mu Bwongereza.
Davies yavuze ko umuryango wa Dr Sabra wo wari wemerewe ari ko we atari ku rutonde. Muri ayo mashusho, Dr Sabra yagize ati "Iki ni igihano cy'urupfu munkatiye." Ubwo yangirwaga kujyana n'umuryango we. Yongeyeho avuga ko agiye guhamagara Leta ye ikore akazi kayo imukure muri Gaza.
Davies yabwiye CNN ko Leta y'Ubwongereza imeze nk'iri gutererana Dr Sabra, ikamuta ku muhanga nta by'ibanze afite, yewe ari no mu masasu aremereye, ibintu atakwifuriza umuntu uwo ari we wese. Davies yakomeje avuga ko yaba we cyangwa se Dr Sabra, nta n'umwe uzi impamvu atari ku rutonde rw'abagomba kugenda, icyakora Sabra akaba yamaze kwinjiza Ambasade y'igihugu cye muri iki kibazo.
Kuva kuwa 7 Ukwakira, harabarurwa abakozi 101 bamaze kwicirwa muri Gaza ba UN bakoreraga mu matware ya Palestina.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo kuri uyu wa Gatanu, UNRWA yavuze ko 'yashenguwe' n'impfu z'abantu bayo barenga 100. Bagize abti "Ababyeyi b'abagore, ab'abagabo, abarimu, abaforomo, abadogiteri, abarinzi, ababitsi n'abandi bose, UNRWA ibahaye icyubahiro n'akazi kabo kazahora kibukwa."
Mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatanu, umuyobozi wa UNRWA, Philippe Lazzarini, yavuze ko yashenguwe n'impfu za bagenzi be, asaba ko intambara yahagarara.
Nk'uko bigaragara kuri website ya UNRWA, ifite abakozi barenga 10,000 bari muri Gaza aka kanya.
Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko cyishe abarwanyi 150 ba Hamas mu minsi ishize kugira ngo kibe kigeze aka kanya ku kuba cyafashe ibirindiro bikomeye cyane by'izi ndwanyi.
Isiraheli yavuze ko yangirije ibisasu bikomeye, amasasu asanzwe bya Hamas ndetse n'ahantu Hamas yapangiraga imirwano yayo.
Inkambi ya Al-Shati niyo nkambi ya gatatu y'impunzi muzikomeye mu karere ka Gaza, ariko yaguweho n'ibi bombe bikomeye by'ingabo za isiraheli muri iyi ntambara, bivugwa ko haguye abaturage benshi cyane.
Icyakora ku rundi ruhande, Dawud Shehab, umuvugizi wa Jihad ya kisilamu ya Palesitine, yabwiye Al Jazeera ko Isiraheli itigeze igera ku ntego n'imwe muza gisirikare muri Gaza.
Imirwano iri kubera mu mijyi yo mu karere ka Gaza igeze ku rwego rukomeye kubera ko ingabo za Isiraheli ziri gukomeza gusunika zijya imbere kandi cyane.
Nonaha ingabo za Isiraheli zikambitse mu giturage cya Tel Al-Hawa, mu nkambi ya Al-Shati ndetse no mu bice byo mu Burasirazuba bwa Gaza bakomeza basunika bajya hagati kuburyo intego ari ukwinjira rwagati na hagati mu mujyi wa Gaza.
Kuri ubu Ingazo za Isiraheli ziri mu birometero bike uvuye ku bitaro bya Al-Shifa.
Umuturage umwe amaze gutangaza avuga ati "Ndi mu majyepfo aka kanya, turi kumva ibisasu bya Isiraheli isaha ku yindi, turi no kumva ugusubizanya kw'amasasu hagati y'abarwanyi ba Palestina hafi gato y'Iburasirazuba bwa Khan Younis n'akarere ka Rafah.'
Nk'uko byatangajwe n'ibiro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Joe Biden, hashyizweho akaruhuko k'amasaha ane ku munsi mu rwego rwo gufasha abanya Gaza kuva mu Majyaruguru bajya mu majyepfo mu buryo bwo guhunga intambara.
Umuyobozi wa Kompanyi 'International Interest, a global risk and intelligence' Sami Hamdi aravuga ko ibi ari nk'urwiyererutso ahubwo ibi ari uguha icyuho Amerika kugira ngo ikomeze itere inkunga Isiraheli.
Yagize ati "Ibi ni uguha icyuho Amerika ngo ikomeze itere inkunga Isiraheli mu Majyaruguru ya Gaza, ndetse bakanabikoresha mu buryo bumeze nk'aho bari gutanga ubufasha mu ntambara."
Emir Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar yahuye n’igikomangoma cya Arabiya Sawudite, Mohammed Bin Salman i Riyadh nyuma gato yo kugera muri iki gihugu yitabiriye inama y’abayobozi b’abarabu izaba ejo.
Emiri Diwan yatangaje ati: "Abayobozi bahuye imbere y'abaminisitiri n'abandi bayobozi bakuru baturutse mu bihugu byombi kugira ngo bibande ku bikorwa byo guhagarika ibitero bya Isiraheli kuri Gaza, inkunga y'ubufasha n'ubundi buryo bwose bushoboka mu gushyigikira umutekano mu karere."
Emiri Diwan yavuze kandi ko Qatar icyo ishyize imbere ari “gushaka guhagarika imirwano bidatinze, kurengera abaturage, kurekura imfungwa, no guharanira ko ihohoterwa ryagabanuka ndetse n'amakimbirane agashira muri aka karere”.
Hamas yavuze ko ibitero bya Isiraheli byibasiye abasivili ari “agasuzuguro imbere y’ikiremwamuntu”, ivuga ku gitero cyagabwe ku baturage bahunze amajyaruguru ya Gaza bakoresheje umuhanda wa Salah el-Din, n'ikindi gitero cyagabwe ku bantu bimuwe mu buhungiro bari bacumbikiwe ahitwa al-Buraq.
Mu magambo yatangaje, Hamas yagize iti "Abaturage bacu ntabwo bazatsindwa n'ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi."
Hamas yatangaje ko ubwo bwicanyi bwaguyemo abantu 50 yongeraho ko idashidikanya ko Isiraheli izakomeza gukora ibikorwa by'ubwicanyi imbere y'iyi si.
Yakomeje ivuga ko 'Ibi bikorwa bititaweho n'agateka k'ikiremwamuntu ariko bikaba bishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bitazaca intege abaturage ba palestina ndetse n'abasirikare bayo."
Amakuru agezweho ku ntambara ya Isiraheli na Hamas. Tukurarikiye kujya ukurikira amakuru y’ako kanya agezweho ku ntambara iri hagati ya Isiraheli na Hamas ubudacikwa!