banner

AMAKURU YARANZE ICYUMWERU 03-09 Gashyantare 2025

Iyi Update yarangiye

18:36:49
Umugabo yarashwe ashaka gutema umupolisi nyuma yo gutema abantu babiri bagapfa

Byabereye mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke ku wa 6 Gashyantare 2025, Niyonagize Xavier bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yishe atemye umugore we, Uwiragiye Costasie w’imyaka 45 n’umuturanyi we, Mukarurangwa Béatrice w’imyaka 60.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SSP Bonafature Twizere Karekezi, yavuze ko nyuma yo gukora ayo marorerwa, Niyonagize yatemye n’inka ye, mu gihe inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zari zitabaye asohoka mu nzu n’umupanga agiye gutema abari aho baramurasa ahita arapfa.

17:40:03
Umusore w’imyaka 22 yishe Se bapfa ko yanze kumugurira moto

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye mu rukerera rw’itariki 4 Gashyantare 2025, ubwo abaturanyi b’urugo rwe bamusanganga mu rugo yishwe.

Abanaganiriye na BTN bavuze ko uwari umugore wa nyakwigendera na we yaba yafatanyije n’umuhungu we kumwica, kuko bombi bari bamaze iminsi bamuhoza ku nkeke ngo agurire moto umuhungu we.

Bavuze ko ibyo byose byatangiye ubwo uwo mwana wabo yatsindiraga uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto mu minsi ishize, maze we na nyina batangira gushyira igitutu kuri nyakwigendera ngo ahite agurira uwo musore moto atangire atware, ariko we akababwira ko nta mafaranga yabona.

Uwo muhungu na nyina basabye nyakwigendera ko yajya no gufata umwenda muri banki kugira ngo akunde agure iyo moto arabyanga, icyakora ngo yaje kugurisha umurima abonamo amafaranga make aha umuhungu we ngo azongeranye ayigure.

Uwo musore akimara kubona ayo mafaranga yahise ajya mu Karere ka Rusizi ariko mu cyumweru gishize aza guhamagarwa na nyina ngo agaruke mu rugo bashyire se ku gitutu agurishe undi murima ayo mfaranga yuzure.

Uko kugaruka iwabo ni byo byaje gukurikirwa n’urupfu rwa Se nk’uko abaturanyi b’uwo muryango bakomeza babivuga.

Umwe ati “Mu gitondo twahageze dusanga [nyakwigendera] yavuye amaraso ku munwa no mu mazuru. Yahotowe mu buryo bugaragara kuko uwo muhungu we bimaze kuba yahise abihunga ajya guhinga.” Undi yagize ati “Nyakwigendera yavuze ko nta bundi butaka afite kuko ubwo yari afite yari amaze kubugurisha, umugore n’umuhungu we bahita bacura umugambi wo kumwica.”

Muri icyo gitondo inzego z’ubuyobozi zahise zihagera zifasha mu kujyana umurambo wa nyakwigendera kwa muganga ngo ukorerwe isusuzama, mu gihe iz’ubugenzacyaha zo zamaze guta muri yombi uwo mugore wa nyakigendera n’umuhungu we bakurikirwanyweho kwica umuntu. Abo bombi bacumbikwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu Karere ka Nyanza.

17:17:53
Uruhinja rwatowe mu rutoki rwapfuye

Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, hagaragaye uruhinja rwari rwatawe mu rutoki rupfunyitse mu bitambaro rwapfuye, uwarutaye akaba ataramenyekana.

Byabereye mu Kagari ka Gifumba, mu Mudugudu wa Rugarama, aho abarubonye bavuga ko byagaragaraga nkaho yari inda yari iri mu kigero cy’amezi arindwi, rwenda kuvuka. Ni amakuru yamenyekanye ku wa 04 Gashyantare 2025, aho abantu babibonye bwa mbere, ari abatambukaga bava mu mirimo, bagatungurwa no kubona uruhinja mu nsina.

Umwe muri bo w’umukobwa ati "Jye nari mvuye gukora, manukiye muri iyi nzira nyuramo, maze mbona imyenda, negereye mbona harimo umuntu.” Mugenzi we nawe wahageze ati "Jyewe nabonye ari nk’umukobwa wakuyemo inda, nta myenda yari afite, uretse turiya dutambaro yari apfutse.”

Ababibonye bose bababajwe na byo, basaba ko inzego zishinzwe iperereza zashakisha "uwo mugizi wa nabi," akabihanirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje iby’aya makuru ndetse asaba abaturaga kunganira inzego z’ubuyobozi n’iperereza mu kumenya uwakoze ayo mahano.

Ati "Turasaba abaturage kudufasha tukamenya amakuru y’uwakoze ibi, kuko ni icyaha gihanirwa.”

Uyu muyobozi avuga ko bakomeza gufatanya n’inzego bireba kugira ngo uwabikoze aboneke ndetse abiryozwe.

17:14:21
Impanuka ya ‘Ambulance’ yakomerekeyemo batanu

Imbanguragutabara y’Ibitaro bya Nyabikenke yakoreye impanuka mu Murenge wa Mushishiro ikomerekeramo abantu batanu barimo n’Umurwayi.

Iyo mbanguragutabara yavaga mu Bitaro bya Nyabikenke ijyanye umurwayi mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Kigali(CHUK).

Inkuru Wasoma:  M23 irimo kugenzura imipaka ya Bukavu

Umuyobozi wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko iyo mpanuka yakomerekeyemo umushoferi w’iyo mbangukiragutabara, umurwayi, umurwaza ndetse n’abaforomo babiri.

Mugabo avuga ko iyo modoka yananiwe gukata ikona irenga umuhanda. Ati:’Amakuru twamenye nuko abakoze impanuka bakomeretse bidakabije’.

Mugabo avuga ko iyo mpanuka ikimara kuba bahamagaye imbangukiragutabara ya gisirikare ndetse n’iy’i Bitaro bya Kabgayi kugira ngo zijyane inkomeri i Kabgayi.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko umurwayi wakomeretse yari agiye i Kigali guca mu cyuma cya Scaneur, akavuga ko abaganga batangiye kubitaho kandi ko bafite icyizere ko baza koroherwa.

Gusa bamwe mu baturage bageze aho impanuka yabereye, bavuga ko abakomeretse bahavuye bamerewe nabi kuko bavaga amaraso menshi.

16:51:27
Ubukwe bwa Pasiteri Mutesi bwaravuzwe cyane muri iki cyumweru

Pasiteri Mutesi Aimme Prudencienne yasezeranye mu mategeko n'umugabo we Murindwa. Ubu bukwe bwabaye tariki 3 Gashyantare 2025. Ni ubukwe bwavuzwe cyane kubera umugore witwa Sandrine wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yari asanzwe abana n'uyu mugabo Murindwa.

Icyakora nubwo byagenze gutyo ariko, Uyu mugore Sandrine akaba n'umuvugabutumwa yavuganye kuri telefone na Murindwa wemeraga ko babanye, ariko bakaba batari barasezeranye bityo ntabwo Mutesi yibye umugabo w'abandi.

Uyu ni umugabo wa 5 ugiye kubana na Pasiteri Mutesi nyuma y'uko uwo bari  baherukanye yapfuye ari hanze y'igihugu.

16:32:20
Ingendo zongeye gukomeza hagati ya Rubavu na Goma

Tariki 5 z'uku kwezi hari hashize icyumweru umutwe witwaje intwaro M23 ufashe umujyi wa Goma, Leta ya Congo ikaba yari yarafunze umupaka muto uhuza u Rwanda na Congo uzwi nka Petite Barriere mu rwego rwo gukumira abaturage ba DRC bahungiraga mu Rwanda. Urujya n'uruza rw'abakorera ingendo muri ibyo bice rero rwarasubukuriwe ariko hashyirwaho amategeko ko saa cyenda z'umugoroba ingendo zigomba guhagarara.

16:26:59
Hamenyekanye umugore w'imyaka 36 wiba abana i Masaka

Umugore witwa Mukamana Florence w'imyaka 36 y'amavuko yatawe muri yombi akurikiranweho kwiba abana. Ibi byabaye nyuma y'uko uyu mugore iperereza ry'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB ryari rimuguyeho, rigasanga yiba abana, aho banasobanuye uko byagenze.

Uyu mugore yagiye ku bitaro i Masaka yigize umuntu ushaka gufasha abantu bafite ibibazo by'amafaranga yo kwishyura ibitaro, aho yaje kubona umubyeyi wabyaye umwana w'umuhungu, aza kumwishyurira ibitaro, aramuherekeza barataha amugeza iwe mu rugo.

Nyuma y'iminsi mike Mukamana yasubiye kureba wa mubyeyi kubera ko yari yaramusezeranije kumuherekeza gukingiza, aribwo Mukamana yashutse nyina w'umwana ko amumutwaza hanyuma we agatega moto, nyina w'umwana agatega igare bagahurira kwa muganga.

Nyina w'umwana yageze kwa muganga abura Mukamana, ndetse yari yamwatse na telefone kugira ngo hatagira ikimenyetso gisigara inyuma, nibwo umubyeyi yaje gutanga ikirego ko hari umugore wamwibye umwana yabanje kumwigiraho umuntu mwiza.

Tariki 4 Gashyantare nibwo Mukamana Florence yatawe muri yombi ndetse aho atuye mu karere ka Rwamagana bahasanga undi mwana w'umuhungu na we wibwe muri ubwo buryo. Mukamana yavuze ko impamvu yibye abana ari uko yashakaga kujya abeshya umugabo we ko ari we wababyaye kugira ngo atazamwanga, kuko bari bamaranye imyaka ine batabyara.

Uwo mwana wa mbere nyina aracyashakishwa kuko ntabwo yigeze atanga ikirego.

16:02:17
Umugabo yafashwe yagiye kwiba mu kigo cy'abakobwa cya FAWE girls

Umugabo w’imyaka 35 yafatiwe mu kigo cya FAWE Girls School i Gahini mu Karere ka Kayonza, bivugwa ko yagiye kwibamo, nyuma y’uko yari avuye no kwiba mu kindi kigo cy’i Rwamagana cya College Marie Reine de La Paix (Artisan de Paix). Yari yagerageje kwiyoberanya yambara umwambaro w’ishuri w’abakobwa wo muri icyo kigo cy’i Rwamagana.

Uwo mugabo utuye mu Murenge wa Murama muri Kayonza, avuga ko yahoze ari umwarimu ku ishuri rya EP Kiyenzi riherereye mu Murenge wa Gahini.

Aya ni amakuru yaranze iki cyumweru mu Rwanda

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!