Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu rwego rushinzwe kugenzura imitungo y’amahanga rwa Minisiteri y’Imari (OFAC), ngo zahaye uburenganzira bwihariye TotalEnergies na ExxonMobil bwo gukomeza gukorana n’Ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defence Force, mu bikorwa byo kurinda imishinga minini ya gaz iri mu majyaruguru ya Mozambique, nubwo RDF yafatiwe ibihano muri Werurwe 2026 kubera ibirego byo gufasha umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo.
Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Africa Intelligence mu nkuru yasohotse ku wa 22 Gicurasi 2026, cyavuze ko OFAC yahaye ayo masosiyete ubusonerwe bwihariye mu ntangiriro za Mata 2026 kugira ngo akomeze kwifashisha ubwirinzi bw’ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, ahari imishinga ya miliyari nyinshi z’amadolari ya gaz kamere.
Ku wa 3 Werurwe 2026, Washington yari yafatiye RDF ibihano ishinja Kigali gushyigikira umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana rwivuye inyuma.
Nubwo ibyo bihano byari byafashwe, amakuru avuga ko TotalEnergies na ExxonMobil babonaga ko umutekano w’ishoramari ryabo udashoboka hatabayeho ubufasha bw’abasirikare b’u Rwanda bagera ku 5,000 bamaze koherezwa muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021.
Imishinga ya Mozambique LNG iyobowe na TotalEnergies iteganya gutunganya toni miliyoni 13 za gaz kamere buri mwaka, mu gihe Rovuma LNG ya ExxonMobil iteganya gutunganya toni miliyoni 18 buri mwaka, ibintu bituma iyi mishinga iba imwe mu minini ku mugabane wa Afurika.
Kuva ingabo z’u Rwanda zatangira ibikorwa muri Cabo Delgado, zashimiwe uruhare zagize mu kwirukana no guca intege imitwe y’iterabwoba ifitanye isano n’umutwe wa Islamic State yari yarazengereje ako karere, igahungabanya ibikorwa by’ishoramari ndetse ikanateza ikibazo gikomeye cy’umutekano n’ubuhunzi.
Africa Intelligence yavuze kandi ko ExxonMobil yakoze ibikorwa byinshi bya dipolomasi kugira ngo ubufatanye bwayo n’u Rwanda budahungabanywa n’ibihano bya Amerika. Muri ibyo bikorwa harimo kohereza intumwa zitandukanye i Kigali ziyobowe na Walter Kansteiner wahoze ari Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Amerika ushinzwe Afurika ku butegetsi bwa George W. Bush.
Amakuru avuga ko ExxonMobil yasabye kandi ikemererwa ko RDF ikomeza kurinda ibikorwa byo kubaka inganda zitunganya gaz ku kirwa cya Afungi kugeza imirimo irangiye.