Umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 uravugwaho gukora ibikorwa byo kwica abantu, kwica urubozo, gukoresha abantu ku ngufu, no gukoresha ku ngufu abantu mu birombe ugenzura mu burasirazuba bwa Congo. Uvugwaho kandi kugira uruhare mu bucuruzi bwa zahabu na coltan, bivugwa ko binyuzwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko nk’uko byatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International raporo zawo zikunze kutavugwaho rumwe.

 

Muri raporo nshya yasohotse kuri uyu wa Mbere, itariki ya 21 Nzeri, Amnesty International ishinja umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 guhonyora uburenganzira bwa muntu mu birombe ugenzura muri Congo. Nk’uko uyu muryango ubivuga, bamwe mu barwanyi bawo ngo bakoze ibikorwa byo kwica abantu, iyicarubozo, gukoresha abantu imirimo y’agahato no gukoresha abantu mu birombe ku ngufu.

 

Uyu muryango, iperereza ryawo rishingiye ku biganiro 26 n’isesengura ry’amafoto na videwo, uvuga ko wabaruye ubwicanyi 18 bwakorewe abacukuzi b’amabuye y’agaciro ahantu habiri: Rubaya muri Kivu y’Amajyaruguru na Lomera muri Kivu y’Amajyepfo. Muri abo, icumi muri bo bivugwa ko bakubiswe kugeza bapfuye, babiri barashwe, abandi batandatu babonetse bapfuye nyuma yo gushimutwa.

 

Abacukuzi 16 n’abaturage bo muri ako gace nabo bavuze ko bakorewe iyicarubozo cyangwa bafashwe nabi. Muri Rubaya, abakozi barenga 20 bivugwa ko bafungiwe mu cyumba cyo munsi y’ubutaka kandi bakubitwa gatatu ku munsi.

 

Zahabu na coltan byinjijwe mu Rwanda rwihishwa

 

Amnesty ivuga kandi ko hari ingero z’imirimo y’agahato. Bivugwa ko bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bahatiwe kuguma munsi y’ubutaka mu gihe kirenga icyumweru, abandi bagaterwa ubwoba ko bakoherezwa mu nkambi z’imyitozo ya gisirikare ya M23 cyangwa bakishyura amafaranga kugira ngo barekurwe.

 

Ibirego by’uyu muryango ntibigarukira aho gusa; uvuga ko zahabu na coltan nabyo byajyanywe mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko. Uvuga ko imifuka irimo zahabu yoherejwe mu bwato i Kamembe mu burengerazuba bw’u Rwanda, iturutse ahitwa Lomera.

 

Amnesty ivuga ko AFC/M23 n’abayobozi b’u Rwanda batigeze basubiza icyifuzo cy’uyu muryango cyo gutanga ibisobanuro.

 

Ubwo twandikaga iyi nkuru, yaba ubuyobozi bwa AFC/M23 cyangwa Guverinoma y’u Rwanda nta n’umwe wari wakagira icyo atangaza. Gusa raporo z’uyu muryango zagiye ziteza impaka mu bihe bitandukanye, aho uburyo bukoreshwa mu kubona amakuru ushyira muri raporo zawo butavugwaho rumwe.