Muri nzeri uyu mwaka habarurwa abantu miliyoni 24 basuye imbuga za internet zifite ubwenge bw’ubukorano  (artificial entelligence) mu guhindura amafoto y’abagore ku buryo abambaye imyenda bambikwa ubusa, zikomeje kuvugisha abantu benshi ndetse n’umubare w’abazikoresha ugakomeza kuzamuka.

 

Izi serivisi nkizi zo kwambika abagore ubusa, zikomeje kugaragara cyane zamamazwa ku mbuga nkoranyambaga nk’uko ubushakashatsi bwa Graphika, bubigaragaza. Batanga urugero bavuga ko kuva uyu mwaka watangira umubare wa “links” zamamaza kwambura abantu ubusa wiyongeye hejuru ya 2400% kuri X na Reddit.

 

Uru rubuga ruba rufite ubushobozi bwo gufata ifoto y’umuntu wambaye imyenda rukamugaragaza nkaho yambaye ubusa, usanga izi mbuga akenshi zifashishwa mu guhindura aya mafoto, ku buryo zibanda ku mafoto y’abagore. Izi application ziri mu zikomeje guhangayikisha abantu, kubera iterambere AI ifite ku Isi.

 

Bamwe mu bo amafoto yabo yahinduwe muri ubu buryo babuze aho berekeza kuko nta mategeko ariho ahana ibi bintu mu bihugu byinshi. Ndetse kugeza ubu imbuga nkoranyambaga usanga zarakuyeho ijambo ‘underess’ [gukuramo umuntu imyenda] ryakoreshwaga mu gushakisha abagore bambaye ubusa. Kugeza ubu bitewe n’ubwiyongere bw’abakoresha izi application, iri gufatwa nkaho ari imwe mu za mbere zikoreshwa cyane ku Isi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved