Umwana witwa Uwimpuhwe Alice wo mu karere ka Gatsibo, afite uburwayi bukomeye cyane bwadukiriye ibice bye by’imyanya y’ibanga bifata no mu nda ahagana ku mukondo, bukaba ari uburwayi bwamuzahaje cyane kuri ubu bukaba bwarangije ubuzima bwe, umubyeyi we akaba amutabariza asaba abagiraneza kumurwanaho uyu mwana akavurwa agakira.

 

Umubyeyi wa uwimpuhwe witwa Mageza Esdras utuye mu mudugudu wa Gakiri, akagari ka Bukomane,Umurenge wa Gitoki, yabwiye IMIRASIRE TV ko iyi ndwara yafashe uyu mwana we nyuma gato y’uko avuka mu mwaka wa 2015, yatangiriye mu kibuno bikomereza mu myanya y’ibanga y’uyu mwana havamo ikintu batazi ariko gihindura ibara ryaho kigenda gikura kuburyo cyageze mu myanya y’ibanga hatangira kuvamo amaraso.

Byavuye mu myanya y’ibanga bifata no ku mukondo binyuze mu mara

 

Yagize ati “hatangiye kugenda havamo amaraso ariko nza kumujyana kwa muganga baramuvura amaraso aza guhagarara, ariko indwara yo yarakomeje kwa muganga bambwira ko iyo ndwara yitwa ‘vitiligo perineal’, nibwo ya ndwara yafashe n’igitsina kirafatwa kirarangira, abaganga na bo bambwira ko iyo ndwara batayivura ngo ikire, ariko bampa imiti yo kumufasha gusa, kuva icyo gihe ndahangayitse kuko nta bushobozi ngifite bwo kubona imiti no gukora ingendo.”

 

Mageza yakomeje avuga ko kuri ubu yivuza kuri rendez vous afite yo ku bitaro bikuru bya Kanombe, aho ajyayo kuvuza umwana bakamuha imiti igihe afite ubushobozi ariko ubwo aherukayo akaba yaratashye nta miti abonye kubera kubura amafaranga yo kwishyura. Yakomeje avuga ko abaganga b’I Kanombe bamubwiye ko umwana ashobora kuvurwa agakira ari uko agiye kumuvuza mu gihugu cy’u Buhinde.

 

Yagize ati “Nabajije abaganga uko bizarangira bambwira ko mu Rwanda batavura umwana ngo akire, ariko ndamutse mfite miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nahita njya mu Buhinde umwana bakamuvura agakira, ariko ntakubeshye nta bushobozi mfite kuko n’ubwo kujya gushaka imiti I Kanombe ni ikibazo gikomeye cyane, no mu rugo ubuzima bukaba butugoye.”

Impapuro zo kwa muganga umwana avurizwaho ziriho uko uburwayi bwe buhagaze

 

Mageza yabwiye IMIRASIRE TV ko uyu mwana uburwayi bwamugizeho ingaruka no kudindira, kuko bwatumye atangira ishuri afite imyaka 6 ariko kuri ubu akaba akiri mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku myaka 8, kandi bikaba bituma yiha akato mu bandi bana kubwo kwibwira ko adasa na bo. Yakomeje avuga ko umuryango we (we n’umugore) nabo batifashije kuko batunzwe no gukora ibiraka (guca inshuro) ngo babeho bityo ubuzima burabagoye cyane.

 

MAGEZA aratabaza: uyu mubyeyi aratabariza umwana we Uwimpuhwe ngo umugiraneza uwo ari we wese waba ufite ubushobozi runaka yamugoboka kuko arasumbirijwe, kubera ko ahanganye n’ibibazo bibiri bias nk’aho ari bikuru kurusha ibind ku burwayi bw’uyu mwana, icya mbere ni ukubona imiti byibura yaba iri kumufasha umunsi ku wundi ngo abashe gucuma iminsi, ndetse no gushaka miliyoni 10 zo kuba zavuza uyu mwana agakira, kubw’iyo mpamvu yemereye IMIRASIRE TV ko inkunga yose yaboneka itaba nto kuri we, bityo ukeneye kumufasha wamuvugisha kuri numero ye bwite +250786000815  .

Mageza papa wa Uwimpuhwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved