Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko hari umusirikare w’iki gihugu (FARDC), wishwe n’abaturage bamutwitse kuri uyu wa 01 Gicurasi 2024, nyuma y’uko bamuboye acaracara mu Mujyi wa Goma kandi bamushinja kugira uruhare mu ibura ry’umwana w’umuhungu ukiri muto.

 

Nk’uko abatuye muri uyu Mujyi wa Goma batanga amakuru ngo uyu musirikare yatwikiwe muri Quartier ya Kyeshero nyuma y’uko agaragaraye azerera kandi akanashinjwa umwana w’u muhungu uheruka kuburirwa irengero, ubwo yari agiye ku ishuri ryitwa Institut Juhudi taliki 29 Mata 2024. N’ubwo hatasobanuwe uburyo uyu musirikare yaba yaragize uruhare mu ibura ry’uyu mwana bamushinje.

 

Uyu musirikare ngo yabanje kwidegembya anyura muri aka gace ka Kyeshero yambaye impuzakano (uniform) y’igisikare cya FARDC, abaturage bamukibise amaso baramufata barakubita kugeza bamusutseho lisansi, bahita ba mutwika arashya arakongoka.

 

Muri uku kwezi nabwo abaturage baherutse gukubita umusirikare wa FARDC bamugira intere hafi gupfa, nyuma y’uko arasiye abantu babiri mu mujyi wa Goma. Ni nyuma y’uko kandi haherutse gutangwa itegeko ko nta musirikare cyangwa umu wazalendo uzongera kuzerera I Goma yambaye impuzankano cyangwa afite imbunda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved