Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo mu bikorwa byose bya Basketball biri mu nshingano zaryo mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo kutitaba ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.

 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 22 Kamena 2026, FERWABA yavuze ko aba bakinnyi banze kwitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya FIBA (FIBA Basketball World Cup African Qualifiers), nubwo amakipe yabo yari yabemereye kujya gukinira igihugu.

 

Iri shyirahamwe ryasobanuye ko icyemezo cyafashwe gishingiye ku mategeko ya FIBA ndetse n’imyanzuro y’Inteko Rusange ya FERWABA, isaba buri mukinnyi uhamagawe mu Ikipe y’Igihugu kubahiriza ubutumire ahabwa.

 

FERWABA yongeye gushimangira ko izakomeza gushyira imbere indangagaciro zirimo imyitwarire myiza, kwiyemeza no kubaha inshingano zo gukinira igihugu.

 

Iki cyemezo kandi gishingiye ku mwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange ya FERWABA yabaye mu Ukuboza 2025, aho hemejwe ko umukinnyi wese uzanga kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu kandi ikipe ye yamwemereye, azajya ahagarikwa umwaka umwe mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda.

 

Si ubwa mbere Ntore Habimana na Axel Mpoyo banze kwitabira ubutumire bw’Amavubi ya Basketball. No mu 2024 ntibitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, icyo gihe bavuga ko bari bananiwe nyuma y’umwaka muremure w’imikino.

 

Aba bakinnyi bombi bari mu nkingi za mwamba za RSSB Tigers BBC yanditse amateka yegukana igikombe cya Basketball Africa League (BAL) cya 2026, kiba icya mbere gitwawe n’ikipe yo mu Rwanda.

 

Mu gihe u Rwanda rwitegura icyiciro gikurikira cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Angola kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2026, Ikipe y’Igihugu iracyafite akazi gakomeye nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere iri ku mwanya wa nyuma mu Itsinda C, yaratsinzwe imikino yose uko ari itatu.

[mc4wp_form]