Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, DJ Sonia ni umwe mu bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko yasambaniye mu musarani wo mu kabari yariho avangiramo imiziki, ibintu yamaganye yivuye inyuma.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amakuru y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanga mu kuvanga imiziki yasambaniye mu bwiherero bw’akabari gaherereye mu Karere ka Kicukiro.
Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, byavugwaga ko DJ Sonia yasambanye n’umwe mu bagabo b’abakire wategetse umwe mu bashinzwe umutekano (bouncer) we kurinda ubwiherero bw’abakobwa, aba bombi ngo biheragamo akabyizi mu gihe kingana n’iminota irenga 40.
Aya majwi yavugaga ko muri icyo gihe nta mukobwa wari wemerewe gukoresha ubwo bwiherero bwarimo uwo mugabo na DJ Sonia.
Nyuma y’ibyavugwaga byose, DJ Sonia yasangije abamukurikira amajwi y’umusore umuburira kwirinda abantu bashobora kuzamugirira nabi amubwira ko hari abantu biteguye kumbikora.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, DJ Sonia wari wababajwe bikomeye n’ibyamuvuzweho yagize ati “Yoo! Mbese ibintu bigeze kuri uru rwego koko? Biratangaje! Kumparabika ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi? Mwamaze igihe kinini munsebya no kwangiza izina ryanjye, nkabirebera nkicecekera kuko numvaga bidakwiye kuntesha umwanya. Ariko ibyo murimo gukora ubu, ntabwo nzabirebera. Birahagije rwose!”
DJ Sonia ni umwe mu bakobwa bake batinyutse kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki ubusanzwe wari warihariwe n’abagabo gusa.
Uyu mukobwa yatangiye urugendo rwe rwo kuvanga imiziki afite inyota yo kuzamura izina rye ndetse no kurushaho gutanga ibyishimo mu bakunzi b’umuziki ndetse biranamuhira.
Ubuhanga bwe mu guhuza indirimbo z’ingeri zitandukanye no gusoma icyo abafana bifuza, bwatumye agenda yigarurira imitima ya benshi, nyuma aza no kongeraho ubuhanga bwo kubyina afite; ibituma asusurutsa abakunzi be bigakundwa n’abatari bake.