Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko imikoreshereze y’ikoranabuhanga igenda izamuka, ni nako umubare w’abantu benshi basura imbuga zerekana amashusho y’ubusambanyi (urukozasoni) wiyongera, ndetse ubushakashatsi bukagaragaza ko umubare munini w’abazisura ari urubyiruko.

 

 

Hari ibigo byinshi birimo nk’ Urwego rwigenga rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza (Children’s Commission), aho bigaragaza ko amashusho y’urukozasoni yamaze gusakara ahantu hose ku buryo kuri ubu nta garuriro, bigatuma n’abana bato bayareba ku bwinshi. Iki kigo cyagaragaje ko abana bafite imyaka kugera ku icyenda, abangan ana 10% baba baramaze kureba aya mashusho.

 

 

Raporo ibi bigo byakoze zigaragaza ko uko abana bagenda bakura n’iko umubare w’abareba amashusho y’urukozasoni ugenda wiyongera kuko kugeza ku myaka 11 abangana na 27% baba bamaze kuyareba mu gihe abarenga 50% baba baramaze kuyareba ku myaka 13 y’amavuko gusa. Izi raporo kandi zigaragaza ko aba bana bose uko bayareba siko bose baba babigambiriye kuko aya mashusho yamaze gusakara ahantu hose ku buryo umwana ubwe atamenya uburyo ayo mashusho amugeze mu maso.

 

 

Mu bugenzuzi bakozwe byagaragaye ko buri munota umwe gusa, abantu basaga miliyoni 2,5 baba bamaze gusura imbuga zimaze kumenyekana cyane mu kwerekana amashusho y’urukozasoni. Bigaragaza ko byibura buri segonda abantu basaga ibihumbi 28 bagerageza kureba aya mashusho y’urukozasoni.

 

 

Ku Isi hose ndetse no mu Rwanda umubare wabareba amashusho y’urukozasoni wiyongereye cyane mu bihe bya Covid-19, cyane cyane ubwo abantu bashyirwaga muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ hirya no hino mu bihugu bitandukanye. Icyakora nubwo abantu benshi bareba aya mashusho ntabwo bakunda gutekera ku ingaruka bashobora kuzahura nazo mu buzima bwabo.

 

 

Urubuga Verywell Mind rushyirwaho inkuru z’ubushakashatsi cyane bugaruka ku mitekerereze ya muntu, mu Ugushyingo 2023, rwatangaje ko kureba amashusho ry’urukozasoni nubwo hari abo bifasha mu kwiga ibijyanye n’icyo bahindura mu mikorere y’imibonano mpuzabitsina bashaka kunezeza abakunzi babo cyangwa abafasha babo, kubatwa no kuyareba byo hari ingaruka mbi bizanira uyareba.

 

 

Zimwe mu ngaruka iki kigo cyatangaje zirimo guhinduka mu marangamutima ndetse bikaviramo bamwe agahinda gakabije, ku bubatse bikabasenyera ingo, kuko uwabaswe nayo agera igihe atagishishikazwa n’ibyo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye.

 

 

Uwabaswe no kureba ayo amashusho y’urukozasoni kandi aba afite ibyago byo kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe zituretse ku muhangayiko n’agahinda gakabije kamwibasira, ndetse bikangiza umubano wawe n’abandi kuko bigutera no kwica akazi ukaba wanagatakaza, ibinagira ingaruka mbi ku mibereho yawe ya buri munsi.

 

 

Abahanga ku bijyanye n’imitekerereze bagaragaza ko mu gihe umuntu yabaswe no kureba aya mashusho ndetse agerageza kuyavaho bikanga, byaba byiza aganye abajyanama mu mitekerereze kugira ngo bamuganirize ndetse bamugire inama ku byo yakora bikamufasha gucika kuri iyo ngeso.

 

 

Mu gihe wananiwe kuva kuri iyi ngeso kandi byaba byiza ugiye uha umwanya wawe ibindi bintu ukunda byakugirira umumaro, birimo nko kuganiro n’inshuti n’umuryango wawe kuko bikwima umwanya wo kwiherera ngo urebe ya mashusho uri wenyine.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved