Umugabo witwa Kenneth Eugene Smith wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye uwa mbere uhawe igihano cy’urupfu hakoreshejwe umwuka wa nitrogen nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi.

 

Ubusanzwe Smith afite imyaka 58 y’amavuko, akaba yari asanzwe atuye muri Leta ya Alabama, yatsinzwe ubujurire bwa nyuma mu Rukiko rw’Ikirenga no muri rumwe mu rukiko rw’ubujurire rw’iyi leta, aho yavugaga ko kwicwa gutya ari ubugome kandi ari igihano kidasanzwe.

 

Nk’uko BBC ibitangaza, mu mwaka wa 2022 Leta ya Alabama yagerageje kwica Smith ikoresheje urushinge ntibyakunda kuko abo kurumutera babuze umutsi mbere y’uko icyemezo cya Leta cyo kumwica gita agaciro saa sita z’ijoro.

 

Smith yahamwe n’icyaha mu 1989 cyo kwica umugore w’umuvugabutumwa, Elizabeth Sennett, mu kazi yari yahawe n’umugabo w’uyu mugore. Aho bivugwa ko ari umwe mu bagabo babiri bahamwe no kwica Elizabeth Sennett wari ufite imyaka 45 bakishyurwa $1,000, babikoze kuwa 18 Werurwe1988.

 

Umugabo w’uyu mugore yaje kwiyahura ubwo abakoraga iperereza bari begereje kugera ku kuri kw’ibyabaye. Kugeza ubu ikigo gishinzwe amakuru ku bihano by’urupfu cyatangaje ko Smith ari we muntu wa mbere wishwe hakoreshejwe ubu buryo ku Isi hose.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved