Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Apple, Tim Cook, yatangaje ko ibiciro by’ibikoresho byacyo bigiye gutumbagira kubera ibura ry’udukoresho twa ‘chips’ ku isoko ryatewe ahanini n’ibigo bikora ubwenge buhangano (AI) bikoresha utu dukoresho cyane.
‘Chips’ ni udukoresho tw’ikoranabuhanga duto dukora nk’ubwonko bwa mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Zifasha ibi bikoresho gusesengura no gutunganya amakuru no gufata ibyemezo.
Mu kiganiro Cook yagiranye na The Wall Street Journal yagaragaje ko kubera ikorwa rya AI riri kwiyongera izi chips zigenda zibura ku isoko bigatuma n’ibiciro byazo bizamuka.
Ati “Iri zamuka ry’ibiciro ntiwarihunga. Turi gukora ibishoboka ngo tugabanye izamuka rikabije ry’ibiciro riri kutugeraho ngo turengere abakiliya bacu ariko ikibazo kirushaho gukomera.”
Agaragaza ko ibura ry’izi chips ari ikibazo gihangayikishije ndetse kitigeze kibaho mu myaka irenga 40 ishize.
Ati “Hari ibicuruzwa bike mu gihe abakiliya bakeneye ibikoresho byinshi, ababicuruza bakazamura ibiciro bikabije. Dukeneye ko ibiciro byazo bisubira ku giciro cyumvikana kiri ku rwego rw’abakiliya.”
Apple ntabwo ari yo yonyine igaragaje impungenge ku izamuka ry’ibiciro bya Chips zikoreshwa mu bikoresho by’ikorabuhanga kuko muri Mata 2026 Samsung na yo yagaragaje ko ibiciro by’ibikoresho byabo bishobora kuzamuka kubera ibura rya chips.
Ibi bigo kimwe n’abandi bahanga mu bijyane n’ikoranabuhanga ndetse n’amasoko y’ibikoresho byaryo bigaragaza ko iri zamuka ryatewe n’ibigo bikora AI bigura utu dukoresho ku bwinshi bigasiga duke ku isoko ari two duhatanirwa n’ibindi bigo byose bikora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone, amasaha n’ibindi.
Ubushakashatsi bw’ikigo gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga bwagaragaje ko umwaka wa 2026 ushobora gusiga ibiciro bya telefone bizamutseho 20%.