Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga, Polisi y’u Rwanda na yo yatangaje ko ibizamini by’imodoka za ‘Automatique’ bigiye gutangira gukorwa, nk’uko byakunze kugaragara ko byifuzwa na benshi mu bihe bitandukanye.

 

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, ni bwo habaye Inama y’Abaminisitiri, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho yemeje amategeko n’amateka anyuranye arimo iri rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga.

 

Nyuma y’uko hashyizwe hanze ibyemezo by’iyi nama y’Abaminisitiri, Polisi y’u Rwanda isanzwe ikoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, yatangaje ko ubu hagiye kujya hakoreshwa ibizamini by’abifuza gukorera impushya zo gutwara imodoka za ‘Automatique’.

 

Itangazo rya Polisi rigira riti “Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya ‘automatique’.”

 

Rikomeza rigira riti “Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya ‘manuel’ bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ na ‘manuel’. Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha.”

 

Ni kenshi hakunze kwibazwa icyabuze ngo iri teka ryemezwe, ndetse Abashingamategeko bigeze kubibaza Guverinoma y’u Rwanda, dore ko ryari rimaze igihe ryaratowe n’Inteko Ishinga Amategeko ariko ritaremezwa.

 

Muri Nyakanga umwaka ushize ubwo uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo [Dr Ernest Nsabimana] yasobanuriraga Abashingamategeko ibijyanye no gutwara abagenzi, Senateri Evode Uwizeyimana yari yagize “Iryo tegeko rigiye kumara umwaka ribitse ahantu muri ‘Tiroir’ [akabati] ntazi ngo ni iyande, ryashoboraga gukemura ibibazo byinshi aha ngaha. Twavugaga uburyo bwo gukura amanota muri za Perimi z’abantu, twavugaga imodoka za automatique […] iyo ugiye gukoresha umuntu ikizamini cya demarrage a côte […] demarrage ku modoka automatique mumbwire ahantu bayikoresha?”

 

Icyo gihe Hon Evode yakomeje agira ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

 

Uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana yari yizeje ko hari ibyariho bitunganywa kugira ngo ibi bizamini by’imodoka za Automatique bitangire gukoreshwa. Icyo gihe yavugaga ko Ikigo gikorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga cya Busanza, cyari bugufi gutangira kubikoresha, ari cyo kizatanga igisubizo, ndetse ubu kikaba kimaze amezi macye gitangiye gukora.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved