Abantu basaga 98 muri Leta 17 zunze ubumwe na America bagaragayeho icyorezo cya salmonella bikekwako byatewe n’amagi yaba yarasubijwe ku isoko nkuko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo amagi asaga miliyoni 1.6 yakurwaga ku isoko.

Aba 98 bagaragayeho ubu burwayi hagati ya 30 kamena na 21 ugushyingo. nta wa pfuye uretse 26 bajyanywe mu bitaro igitaraganya.

Nkuko byatangajwe n’Abashakashatsi, basanze aya magi yasubijwe ku isoko harimo ayakozwe na sosiyete Midwest poultry services ndetse n’izindi kuko atariyo yonyine akekwaho guteza ubu burwayi.Akaba kandi yaragurishijwe mu masoko agiye atandukanye arimo Texas,Oklahoma,Arkansas,Louisiana n’izindi,Bivugwako yari yararangije igihe cyo kuba yakoreshwa.

Salmonella Enteritidis ni bacterie ishobora gusangwa ku gishishwa cy’igi cg imbere mu igi. Uwariye iyi bacterie agaragazwa n’ibimenyetso birimo impiswi,isesemi,kubabara umutwe,kugira umuriro,kuruka ndetse no kubabara mu nda. Uwanduye ashobora kugaragaza ibi bimenyetso hagati y’amasaha 12 na 72 nyuma yo kugera mu mubiri we.

Abaguzi basabwe kujya bagenzura amagi bafite mu ngo zabo bityo hasangwamo ayanduye bakayajugunya cg agasubizwa aho bayaguze bagahabwa amafaranga yabo bityo hagakumirwa ikwirakwira ryaya magi yanduye nkuko iyi sosiyete ya Midwest Poultry Services yahagaritse kuba hakwirakwiza andi magi muri ino Mijyi ya Texas mu gihe iperereza ry’Ikigo cy’America gishinzwe ibiribwa n’Imiti (FDA) rigikomeje.

Nubwo abanduye ino bacterie ya Salmonella bashobora kuba bakira mu gihe cy’icyumwru,Abasaza, abana bato ndetse n’abantu bafite ubudahangarwa buke bw’umubiri, iyi ndwara ishobora gukomera ku buryo bisaba kujyanwa mu bitaro bityo Abaturage barasabwa kwirinda birushijeho.

[mc4wp_form]