Abantu benshi basigaye bibaza niba kurya inyama y’ingurube izwi nk’akabenzi ishobora gutera umuntu indwara y’igicuri, nyuma y’uko bimaze iminsi bivugwa.

 

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya akabenzi ubwabyo ntabwo bitera indwara, ahubwo biba ikibazo igihe umuntu ayirya idasukuye, ibi nibyo bishobora kumutera ikibazo akarwara indwara y’igicuri. Ubusanzwe ingurube zandura inzoka za Teniya bitewe no kurya umwanda wo mu musarane, bityo umuntu akaba ashobora kuyandura binyuze mu kurya inyama z’ingurube  ari mbisi cyangwa idahiye.

 

Iyo umuntu ariye inyama y’ingurube idahiye akenshi usangamo amagi avukamo izi nzoka za Teniya, nyamara mu gihe iyo nyama yatetswe neza ariya magi arapfa, ariko iyo zitatetswe neza ngo zishye nibwo ariya magi yanduza uziriye. Umuntu wariye iyi nyama irimo aya magi yandura Teniya ku buryo na we ashobora kwanduza abandi iyi ndwara.

 

Iyi nzoka ya Teniya ni mbi cyane kuko iyo ikigera mu mubiri w’umuntu itangira kororoka, ikamugendamo ari na ko imuteza ibibazo birimo kuribwa mu nda, maze zamara kuba nyinshi mu mubiri zikagera ku bwonko umuntu akarwara igicuri. Izi nzoka kandi zishobora gutera kwizinga kw’amara, abakunda kurya izi nyama bashishikarizwa kuziteka zigashya mbere yo kuzirya ndetse no kongera isuku mu byo kurya muri rusange.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved