Amakuru akomeje  ava muri  AFC/M23  avuga ko yakoze impinduka zikomeye mu mikorere y’inzego zawo za gisirikare n’ubuyobozi zasize uhinduye uwari ukuriye urwego rwawo rushinzwe ubutasi.

 

Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize ari bwo habaye inama ishyiraho abayobozi batandukanye, urwego rw’ubutasi rwari rusanzwe ruyobowe na Colonel John Imani Nzenze rwashyizwe mu maboko mashya, aho yasimbuwe na Colonel Kamasa Ndakize Welcome. Nzenze yahise yoherezwa gukorera mu bice bya Walikale.

 

Col. Kamasa yari asanzwe ari umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa MRDP-Twirwaneho umaze igihe warahuje imbaraga na AFC/M23. Amakuru akomeza avuga mpinduka zanajyanye no kuvugurura ubuyobozi bwa Diviziyo zitandukanye zikorera mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

 

Diviziyo ya mbere ikorera mu gice cy’amajyaruguru (Lubero, Rutshuru na Nyiragongo) yahawe Gen Brigade Boduin Ngaruye, mu gihe Diviziyo ya kabiri ikorera muri Masisi yahawe General de Brigade Justin Gacheri Musanga.

 

 

Diviziyo ya gatatu yo yahawe Gen Brigade Byamungu, naho ibikorwa bya gisirikare byo muri Sud-Kivu na Minembwe bishyirwa mu nshingano za General de Brigade Charles Sematama wari usanzwe ari umuyobozi w’igisirikare cya Twirwaneho.

 

 

Aya mavugurura kandi yanageze ku rwego rw’imiyoborere ya politiki n’ubutegetsi bw’uyu mutwe, aho Minisiteri zari zisanzwe ari ebyiri zongerewe zikagera ku icyenda, ndetse no muri za biro zitandukanye naho hagiye hahindurwa abakozi mu myamya.

[mc4wp_form]