Igice cya 17 cyarangiye ubwo uyu musore w’umusirikare Tom wakunze Gaelle akamwanga, yari amaze kwica Gaelle yarangiza agahamagara ababyeyi ba Gaelle avuga ko bamaze gufata uyu musore Jacob amaze kwica Gaelle. Cyarangiye kandi uyu mukobwa Gaelle ak’ubuzima karangirira mu maso ya Jacob ariko nta kintu na kimwe yakora, cyane ko nawe Tom yari yamugize indembe cyane.

 

Tom, amaze kwica Gaelle bakomeje kunkubitagura. Ariko kuri iyo nshuro, ibyo bankubitaga byose nta na kimwe noneho numvaga nubwo nari namaze kuba indembe, ahubwo icyari kindi mu mutwe kikanambabaza cyane,ni ukubona Gaelle umukobwa nakunze ubuzima bwa njye bwose, aryamye imbere yanjye ari umurambo. Aho nari ndyamye,nashakaga kujya kumwegera ngo basi mukoreho,ariko ntibinkundire kuko na njye nta k’ubuzima nari mfite.

 

Hashize igihe gito mbona Gaelle atanyeganyega, nibwo naje kwemera neza ko yapfuye. Nubwo nabibonaga,ariko ntabwo nabyizeraga. Nagerageje gufungura umunwa wanjye ngo muvugishe,ariko numva no kuvuga sindi kubishobora, kubera inyota umuhogo wanjye wari wafatanye. Icyogihe,nanjye numvaga umwuka ugenda ugabanuka, nkumva ngiye gupfa. Si nibyo gusa, nanjye numvaga ndamutse mfuye ako kanya ntacyo byantwara, kuko numvaga kuba muri iyi si Gaelle adahari n’ubundi ntacyo bizaba bimariye.

 

Ambulance yaraje. Ambulance imaze kuza, Tom na ba basore be bari bagiye kare, ariko abaganga na police mu kuhagera,mbona bazanye na Tom,ndetse na papa Gaelle. Papa Gaelle mu kuhagera, kari akumiro gusa, kuko yarandebye abura icyo yankorera kuko n’ubundi nari indembe. Nta kindi yigeze avuga, kuko yabwiye Tom ati”wakoze amakosa, wagakwiye kuba wamwishe kare police itarahagera,none dore agiye gukomeza kubaho mu gihe umukobwa wanjye araba ari kuborera mu nsi y’ubutaka”

 

Narumiwe. Nahise menya ko iyi si nta mikino igira. Nahise menya ko byanga byakunda, umuntu ariwe wimenya gusa. Nahise menya ko urwanjye rurangiye, kuko ibimenyetso byose byari Bihari byagaragazaga ko ari njye wishe Gaelle, kubera ko bahise bazana umusore umwe muri ba basore ba Tom abwira police ko ariwe wabonye ndimo nzana na Gaelle aho ngaho,ngo ibintu bimeze neza, ariko ngo twahagera ngahita mutera icyuma mutunguye. Ngo nibwo yahise ashaka uwo yabwira, ahita abona Tom arimo kunyura kuri uwo muhanda, aramubwira kuko yabonye yambaye imyenda ya gisirikare.

 

Ayo niyo makuru police yacyuye. Gusa njye aho nari ndi ndimo mbyumva, hari ikintu natangiye gukeka. Natekereje ukuntu kare Tom yahamagaye ngo wa musore twamufashe ariko tumufata amaze kwica Gaelle, mpita numva ko byanga byakunda,papa Gaelle yari arimo kunshaka, kuko niwe yahamagaye. Mu gihe nari ndi kwibaza k’urujijo mfite,nibwo ambulance yindi yaje kundeba ngo ibanze injyane kwa muganga kuko nanjye nari meze nabi.

 

Police yabajije impamvu njye meze gutyo, Tom abasobanurira ko nagerageje gukoresha imbaraga kugira ngo ncike, biba ngomba ko nabo bakoresha imbaraga kugira ngo ntacika. Ambulance yaranjyanye. Tugeze kwa muganga bakoze uko bashoboye kose ngo bamvure. Kwa muganga, nahamaze iminsi 2 gusa, ubundi bahita banjyana kuri gereza. Ni uko nafunzwe.

 

Gaelle,ntabwo nigeze menya ibye ngo byarangiye bite. Icyo numvise, ni uko yaje gushyingurwa, ayo akaba ari amakuru naje kwakira nyahawe na Grace, wakundaga kunsura cyane aho nari mfungiye kuri gereza. Grace ntago yigeze acika intege. Buri munsi wo gusura imfungwa aho nari mfungiye kuri gereza ya 1930, yazaga kundeba k’uburyo byageze aho nkamumenyera. Ubwo abenshi muri kwibaza ngo nageze gereza ya 1930 gute!! Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Gaelle apfuye, nanjye nari maze gukira neza,ndetse abantu bose baramaze kwakira amakuru ko nishe umukunzi wa njye.

 

Agahinda, ishavu n’umubabaro wafashe maman na papa banjye, kuko nabibonye umunsi baje kuri station ya police aho nari mfungiye ntegereje kujyanwa m’urukiko, maze bakambwira agahinda bafite n’ukuntu nari umwana bizeraga, ariko nkaba narabatengushye. Papa we, uwo munsi aza kundeba yambwiye ko adashaka kuzongera kumbonaho na rimwe,kandi ko binamushobokeye yankura mu bana be yigeze kugira. Na njye, intimba niko yagendaga imfata, kubera ko nahitaga ntera umutima k’ukuntu nari ndimo kurengana.

 

Ubwo hashize ikindi cyumweru,nibwo haje umushinjacyaha aje kunkoraho iperereza. Namubwiye ko ndengana, kandi ko nta kimenyetso gihari kigaragaza ko Gaelle ari njye wamwishe. Bahise bazana ibimenyetso byose, harimo ishashi iriho amaraso yanjye ndetse nuturemangingo twanjye, mpita nibuka ko Tom akimara kwica Gaelle yabimfatishije akabinsiga kugira ngo amaraso yanjye ajyeho. Icyo gihe, icyaha cyahise kimpama. Nakomeje kumaramaza, mvuga ko ndengana, mbasaba ko bazana wa musore watanze ubuhamya ubwo twari turi aho byabereye. Ibyo nabitekereje mvuga nti”wenda aramutse ageze hano akareba uko meze ndimo kurengana, ashobora kwisubiraho akangirira impuhwe”.

 

Uwo musore,akimara kuza ahubwo nicujije impamvu namuvuze, kuko yongeye gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye nibwo ibyaha byakomeje kwiyongera. Kuva icyo gihe, nta kindi cyari gisigaye, uretse kunjyana m’urukiko nkaburana, ubundi bakankanira urunkwiye. Mbere y’uko njya m’urukiko,papa Gaelle yaje kundeba aho nari mfungiye. Papa Gaelle ntabwo nari nzi ikimuzanye, uretse ko yambwiye ati”narakwizeraga nk’umukwe wanjye kandi nabonaga witonda, ariko nanubu sindumva neza aho umutima w’ubwicanyi wawukuye”

 

Ibyo yabivuganye agahinda koko mbona ko ababaye, kubwo kubura umukobwa we yakundaga cyane kandi wari warateye intambwe mu ye akaba nawe umusirikare ukomeye. Papa Gaelle, namubwiye ko ndengana,ndetse ngerageza no kumusobanurira ibintu byose uko byagenze. Yaremeye antega amatwi, ariko ndangije kumubwira n’ubundi mbona nta gihindutse nta no gutungurwa. Yahise yigendera amaze kumbwira ko tuzahurira m’urukiko koko niba ndengana bikazagaragara.

 

Urukiko rwarageze. Ibimenyetso byose byagaragazaga ko ari njye wamwishe. Si njye njyenyine wagize agahinda, kubera ko naburi muntu wese wumvaga inkuru y’umusore wishe umukobwa bakundanaga, agahinda karamufataga nyuma yo kumva ko binatangaje cyane. Umucamanza, yaje ashimangira ko ngomba gufungwa burundu, ngo kuko ntago nagakwiye kuba ndi mu bandi bantu basanzwe kandi nta mutima wa kimuntu usanzwe ngira. Ngo ndetse sinanagakwiye no kuba mpumeka n’umwuka w’abandi bantu, uretse ko icyo gihano kitemewe.

 

Njye aho nari nicaye mu kumva uwo mwanzuro, nahise numva nsa nkupfuye. Nari nizeye ko byibura, imyaka iyo ari yo yose bampa kuko n’ubundi icyaha cyari cyamaze kumfata nzayirangiza basi nkongera kugera hanze, ariko uwo munsi,n’icyizere gike nari mfite nacyo cyaragiye. Nguko uko nagiye gereza ya 1930 kurangiza igihano cyanjye,cyo kwica umukunzi wanjye nakundaga cyane. Gereza ya 1930, inshuti magara nari mfiteyo bwari uburiri bwa njye. Uburiri bwa njye,nibwo najyagamo nkarira amarira menshi cyane. Nyuma yo kurira, nabwicaragaho nkakomeza gutekereza ukuntu ubuzima bwa njye bubaye zero mu gihe gito cyane kandi bitunguranye.

 

Kwicara nkarira nkanatekereza ndi kuri ubwo buriri byabaye ibyumweru bitatu byose, kuko nari ntarakira ko aho ariho mu rugo iwanjye iteka ryose kugeza mfuye. Ariko nyamara muri gereza naho haba abantu,ndetse ni naho hantu ushobora gusanga umuntu ukamugira inshuti, kandi akakubera inshuti ya nyayo kurusha abari hanze. Natangiye kumenyera ubuzima bwa ho. Twagiraga iminsi yogusurwa. Nategereje ko hagira umuntu wo mu rugo iwacu waza kunsura ariko ndaheba, uretse Grace wansuraga buri munsi. Grace igihe kimwe yaje kunsura,mubaza impamvu akomeza kunyitaho cyane kandi nta yandi mahuriro ya njye nawe, aransubiza ati”Jacob, impamvu nkwitaho cyane, ni uko nkwizera. Bityo rero nubwo wagize ibyago, ariko ugomba kuba ufite umuntu ukuri hafi. Nakubwiye ko ngukunda, kandi ntabwo urukundo ngukunda ari rumwe rwo kukuvaho kubera ko wahuye n’ikibazo. nizera ko umunsi umwe uzava aha hantu uri kandi vuba cyane, kandi ukahava uhikuye, none nifuza ko muri icyo gikorwa ari njye muntu uzajya witabaza kugira ngo utunganye ibyo ukeneye byose”

 

Grace wa nyawe imbere yanjye naramubonye. Nahise mbona ko ari we unkunda by’ukuri nyuma ya Gaelle, kurusha n’ababyeyi banjye kuko bo batigeze banyizera ariko akaba anyizera. Kwakira ko Gaelle yapfuye byagendaga biza buhoro buhoro, kubera ko amezi yarinze aba 12 ntaramubona, ariko bikangora cyane kubyakira,ariko nanjye nkareka kuba umwana nirengagiza ibyabaye kandi nkaba ndi mu gihano cyabyo. Nakundaga gutekereza niba hari icyo nakora kugira ngo Tom agaragare, ariko mbura ikintu na kimwe nakora ndetse nkabura naho nahera. Nabifashe gutyo.

 

Muri gereza nubwo kwiyegereza abayobozi bitemewe, naje kuba inshuti n’umuseriviya warindaga k’uruhande rwacu. Uwo museriviya yari umuntu mwiza cyane, k’uburyo byageze aho tuba inshuti tubwirana n’ibyacu byose,ndetse akajya atangira kunyitaho kubijyanye n’imirire. Grace nawe ntiyahwemye kunyitaho, kubera ko yaje gukomeza kunyerurira ambwira ko ankunda by’ukuri. Grace, nanjye natangiye kumukunda, kuko n’ubundi hari ibihe twari twarigeze kugirana. Nyuma y’umwaka namezi 6 ndi muri gereza, wa museriviya w’inshuti yanjye yaje kubimfashamo, mbonana na Grace imbere muri gereza, tuza kwibukiranya umunezero twigeze kugira kera.

 

Grace, noneho icyo gihe yari aryoshye cyane kurusha mbere. Grace twararyamanye, biza kurangira muteye inda. Nyuma y’amezi 9 gusa ibyo bibaye, Grace yaje kubyara impanga, abana banjye b’impanga zisa nanjye neza neza. Grace yakomeje kunsura akajya anyereka n’abana banjye aho ndi. Grace, twari tumaze kuba nk’umugabo n’umugore, kuko yifataga nk’umugore ufite umugabo we ufunze, kandi agakora buri kimwe umugore yakorera umugabo we ufunze nyine. Aho nari ndi muri gereza, natangiye kugira ibyishimo,nibagirwa ibihe bibi nanyuzemo kera.

 

Ababyeyi banjye,bari barankuyeho amaboko. inshuti zanjye nazo, nahise mbona ko zose zari indyarya. Edith nawe nubwo twigeze gukundana ndetse akangambanira abikorera urukundo yankundaga,nabyo naje kubona ko byari ibinyoma, kuko igihe cyose namaze mfunzwe,ntabwo yigeze ahinguka aho kuri gereza ngo aje kunsura. Nabajije Grace amakuru ya Edith, ambwira ko umwana nabyaranye na Edith amaze ibyumeru 3 gusa avutse yahise apfa. Ngo kuva icyo gihe, Edith yarakonje cyane, ngo kubera ko nta rwibutso na rumwe azigera agira mu byiza yagize kera. Numvise ngize agahinda, kuk oburi gihe nahoraga ntekereza ko nimbona uburyo, umwana wanjye na Edith nzamwitaho niyo ntabana na nyina.

 

Ubuzima bwakomeje gutyo,Grace aba umukunzi wa njye byeruye, Edith nawe akomeza kuba aho ngaho, Gaelle nakunze cyane kurusha abandi bose ndamwibagirwa, ababyeyi n’umuryango wanjye bantera umugongo mba nyakamwe, ndetse Tom nawe akomeza akazi ke nk’ibisanzwe ariko we simwibagirwe na gato kuko yarangambaniye yica umukunzi wanjye arabinyitirira. Iminsi yo yabaye myinshi cyane, ndetse imyaka irirengera. Izina Gaelle ryari rimaze kuba amateka kuri njye, ndetse umuryango mushya nari mfite wari Grace umugore wanjye, MPANO na MUGISHA abana babiri b’impanga banjye.

 

Uwo muryango nawo nari mfite, uretse njye n’imfungwa dufunganywe ndetse na KARENZI umuseriviya w’inshuti yanjye, nta wundi muntu wari uwuzi. Kuba muri gereza nta kintu byari bikintwaye, kubera ko ubundi numvaga ko kuri iyi si ngomba gukora ibishoboka byose kugira ngo nshimishe umuryango wanjye nzaba mfitanye na Gaelle, ariko kubera ko bitakunze nkaza gereza, umuryango wanjye na Grace nawo wari unshimishije cyane k’uburyo ntacyo nawuburanaga. Nyuma y’imyaka 3 n’igice ndi muri gereza, k’umunsi wo kwinjiza imfungwa nshya, nibwo naje kubona mu bantu baje harimo umusore umwe muri bamwe bakoreraga Tom bankorera ibya mfura mbi. Uwo musore yari azi byose,ndetse na Gaelle yicwa yarabibonaga.

 

Ntabwo nigeze nibaza ku mpamvu yaba aje muri gereza, cyane ko abo basore Tom yakoresheje icyo gihe bari amabandi, bityo nkeka ko ari nk’ikosa yakoze muri amwe amabandi akunda gukora n’ubundi, bigatuma azanwa aho muri gereza. Baca umugani ngo, Imana irebera indyushyi ntihumbya,kandi ibiryo by’imbwa Imana ibiraza muri poubelle. Ikintu ntigeze menya uwo munsi ni uko nari nohererejwe umucunguzi… Ntuzacikwe n’agace ka 19

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved