Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni, Isimbi Noeline yatangaje ko yakorewe icuruzwa ry’abantu akajyanwa mu mahanga ku nyungu z’undi muntu, ashinja ko yabikoreye n’abandi bakobwa bagera kuri bane.

 

Noeline Narubega wamenyekanye nka Isimbi Noeline, yatangaje ko ibikorwa avuga ko ari ubucuruzi bw’abantu bushingiye ku masezerano yo gushyingirwa k’uburiganya kugira ngo bajyanwe hanze ku nyungu z’undi.

 

Uyu mukobwa avuga ko yabikorewe n’umugabo ukomoka mu burasirazuba bwa Congo ufite ubwenegihugu bwa Finland wagiye muri icyo gihugu cy’iburayi aciye mu Rwanda nk’impunzi.

 

Noeline avuga ko uwo mugabo yatanze ruswa ku bayobozi bamwe kugira ngo haboneke impapuro z’ishyingiranwa ry’ibinyoma, hagamijwe kubohereza mu mahanga.

 

Asobanura ko na we yajyanywe muri ubwo buryo nyuma yo gushyingirwa ku mpapuro gusa, yizezwa ubuzima bwiza n’amahirwe atigeze abona. Avuga ko yumva yarakoreshejwe mu nyungu z’uwo mugabo kandi ko hari n’abandi bakobwa benshi yaba yarakoreye ibintu bisa n’ibyo.

 

Yatangaje ko ari we wa mbere uhisemo kuvugira mu ruhame ibyo yanyuzemo, ariko ko yizera ko n’abandi bahuye n’iki kibazo bazabona ubutwari bwo kubivuga.

 

Noeline yamenyekanye mu Rwanda mu mwaka wa 2019 nyuma yo gukurwa mu irushanwa rya Miss Rwanda. Nyuma yaho yafunguye konti kuri OnlyFans ndetse aza no gutangaza ko akina filime z’urukozasoni i Burayi. Ubu ni bwo bwa mbere avuga ko yageze i Burayi binyuze mu buryo bushobora gufatwa nk’icuruzwa ry’abantu.

 

U Rwanda rufite amategeko n’ingamba zigamije kurwanya icuruzwa ry’abantu. Itegeko ryo mu 2018 riteganya ibihano bikomeye ku muntu wese ushuka, wimura cyangwa ukoresha undi muntu agamije kumubyaza inyungu binyuze mu buriganya, ubushukanyi cyangwa gukoresha intege nke ze.

[mc4wp_form]