Restaurant yo mu mujyi wa Hollywood muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije gahunda idasanzwe aho abantu bakuru bemerewe gusangira amafunguro bambaye ubusa.
Iyi gahunda yatangijwe na C.L.A.S.S. Soirée Steakhouse, aho abashaka kuyitabira basangira rimwe mu kwezi mu buryo butandukanye n’ubusanzwe.
Abitabira bishyura amadolari 150 ku mugore, 250 ku mugabo, naho abashakanye bakishyura amadolari 300. Bahabwa ibiryo bitandukanye ndetse n’ibitambaro byo kwicaraho no kwifashisha ku bibero.
Nubwo abakiriya bemerewe kurya bambaye ubusa, abakozi ba restaurant bo bakomeza gukora bambaye. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Hollywood bwemeje ko iki gikorwa cyemewe n’amategeko.
Abategura iyi gahunda banashyizeho amabwiriza agamije gutuma abayitabira bubahana, harimo kubuza umuntu gukorakora undi atabiherewe uburenganzira.
Nyir’iyi restaurant yavuze ko igitekerezo cy’iyi gahunda cyaturutse ku itsinda ry’abantu bakunda kubaho bambaye ubusa ryigeze gukodesha restaurant ye kugira ngo risangire. Nyuma y’uko icyo gikorwa kigenda neza, yahisemo kugishyira muri gahunda ihoraho.
Iyi gahunda iri mu bikorwa bidasanzwe byagiye bitangira kugaragara muri serivisi z’amarestaurant muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bamwe mu bacuruzi bashaka uburyo bushya bwo gukurura abakiriya.