Ibi bigaragazwa na raporo ya y’ibi biro ku ruhare rw’impande zitandukanye mu bikorwa byabangamiye ikiremwamuntu muri RDC muri Nyakanga 2026.
UNJHRO yagaragaje ko ibikorwa byabangamiye ikiremwamuntu byakozwe birimo kwica, ihohotera rishingiye ku gitsina, kuvutsa abantu ubwisanzure, gufata no gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Raporo ya UNJHRO ivuga ko mu ntara ziri kubamo intambara hagaragaye ibikorwa 417 bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Muri 91 byakozwe n’inzego za Leta muri izi ntara, harimo 64 byakozwe n’ingabo za RDC, bitandatu byakozwe na Polisi, umunani byakozwe n’abo mu nzego zishinzwe amagereza n’ibyakozwe n’abo mu rwego rw’iperereza.
Ibikorwa by’inzego za Leta byagize ingaruka ku bagabo 62, abagore 25, abana 15 n’abandi bantu umunani batatangarijwe igitsina cyangwa imyaka yabo.
Ku ruhande rw’imitwe yitwaje intwaro, ibi biro byavuze ko FDLR yakoze ibikorwa 20 bibangamira ikiremwamuntu, byagize ingaruka ku bagabo 37 n’abagore batandatu.
Umutwe w’iterabwoba wa ADF wakoze ibikorwa 40 byagize ingaruka ku bagabo 124, abagore 11, abana 15 n’abandi 34 batatangarijwe igitsina.
Muri Nyakanga 2026, imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC yakoze ibikorwa 37 bibangamira abagabo 37, abagore 47, abana 12 na bababiri batatangarijwe imyaka n’igitsina.
Imitwe ya Nyatura ikorana na FDLR yakoze ibikorwa 28 bibangamira ikiremwamuntu, byakorewe abagabo 70, abagore 37 n’abana.
UNJHRO kandi yagaragaje ko muri rusange imitwe yitwaje intwaro ari yo yakomeje kuba ku isonga mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu muri ibi bice, aho yabaruweho ibikorwa 326.
Mu ntara zitari mu ntambara, UNJHRO yagaragaje ko zabayemo ibikorwa 47 bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Muri ibi bice, ingabo za RDC zakoze ibikorwa 20 bibangamira ikiremwamuntu, bikaba ari na byo byinshi, Polisi igakurikiraho n’ibikorwa 19, ibisigaye bikorwa n’izindi nzego.
Ibi bikorwa byagaragaye cyane mu Ntara ya Haut-Katanga, Kinshasa na Lualaba, byiganjemo kuvutsa abantu ubwisanzure n’umutekano, gufata nabi abantu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
UNJHRO yagaragaje ko kudakurikirana mu buryo bufatika abo mu nzego za Leta bahohotera ikiremwamuntu biri mu bitiza umurindi abakomeza ibi bikorwa.
