Ubushakashatsi mu bijyanye n’urukundo n’imibanire bwagaragaje ko muri rusange abahungu bakunda umukobwa ufite imico myiza ariko abakobwa usanga bitandukanye ku buryo umusore w’imico myiza atajya abakurura. Tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu abasore b’imico myiza bitaborohera kubona abakunzi.

 

1.Ntibaba bazi kuganira

Iyo umusore yitonda akenshi usanga atazi kuganira ku buryo nta kiganiro agira ngo aganirize umukobwa yemere, ndetse ntamenya amagambo yo kuvuga mu gihe cya nyacyo kuko usanga batazi gusaba ibyo bakeneye ku mukunzi wabo mu buryo bukurura abakobwa. Iyi ikaza mu mpamvu zituma kubona umukunzi uhamye bitoroha.

 

2.Nta dushya bagira

Byagaragaye ko abakobwa aho bava bakagera ku isi yose bakunda umusore uzi kuzana udushya cyane cyane iyo bari mu rukundo. Abasore bagira imico myiza rero usanga ibi byerekeye guhanga udushya ntabyo bazi, ku buryo bibangamira umukobwa bikagaragara nkaho uyu musore ntacyo yitaho.

 

3.Bakunda abakobwa badashobotse

Akenshi abasore bitonda baba bafite gahunda yo gukundana n’umukobwa witonda ugaragara nkaho ari mukuru,acecetse cyangwa se ari seriye nk’uko bakunda kubivuga. Bityo rero basanga bene abo bakobwa bafite ingeso zihariye nko kwirata ndetse ku buryo badapfa guhuza n’umuntu uwo ari we wese iyi baganira.

 

4.Abakobwa bakunda umusore ukurura abakobwa benshi

Uyu musore ufite imico myiza n’ubwo usanga afite abakunzi abenshi baba bifuza ko yababera inshuti bitewe n’imico myiza ye, iyo bigeze ku rugero rwo gukundana usanga bahitamo undi ufite igikundiro ku bakobwa benshi ugasanga bibangamira umusore witonda.

 

5.Ntabwo bigirira ikizere

Abasore bitonda cyangwa se bafite imico myiza bakunze guhora bacecetse ku buryo baba biturije ntibatinyuke kuganira n’abakobwa ndetse n’iyo batangiye kubiyumvamo ntibagira n’umuhate wo kuba bwira uko biyumva, bityo ntibabone umukunzi ku buryo bworoshye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved