Ibitero bya FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo, kuva kuri uyu wa Kane kugeza kuri uyu wa Gatanu bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane i Minembwe muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ari na ko byangiza imitungo yabo, mu gihe Isi ikomeje kurebera ibyo bamwe bemeza ko ari ibikorwa bigamije gutsemba Abanyamulenge.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23, rivuga ko “Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Kamena 2026, hagati ya saa moya z’ijoro na saa tanu z’ijoro, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero ku gace gatuwe cyane ka Bweru, gisenya ingo nyinshi kandi gihitana abaturage b’inzirakarengane 3. Iki gitero kandi cyakomerekeje 6, abakomeretse kuri ubu bakaba bitabwaho ku kigo nderabuzima cya Bweru.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 19 Kamena 2026, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, iryo huriro ry’ingabo ryakajije umurego mu bitero by’indege, byiyongera ku bitero bikomeje gukorwa ku butaka byibasiye ibice bituwe cyane bya Irundu no mu nkengero zaho.”
AFC/M23 ikomeza ivuga ko ibyo bitero byibasiye Irundu bikomeje mu gihe kirenga icyumweru nta nkomyi, bituma abaturage b’abasivili binjira mu bihe byo gukenera ubutabazi ku buryo butigeze bubaho.
Ihuriro AFC/M23 kandi ryongeye gushimangira ko ritazahagarara ngo rirebere mu gihe abenegihugu bakomeje gusukwaho ibisasu, bicwa, ndetse bagahatirwa guhunga ingo zabo.