Minisitiri w’Intebe wa Latvia, Evika Silina, yirukanye Minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu, Andris Spruds, nyuma y’igitero cya drones za Ukraine zibasiye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli.

 

 

Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisitiri w’Intebe Silina yavuze ko icyo gitero cyagaragaje ko igisirikare cyananiwe kurinda isezerano ryacyo ryo kurinda ikirere cya Latvia.

 

Yagize ati “Igitero cya drones muri iki cyumweru, cyagaragaje ko ubuyobozi bw’igisirikare bwananiwe kuzuza isezerano ryo kurinda umutekano w’ikirere cy’igihugu cyacu.”

 

Yongeyeho kandi ko Minisitiri Spruds yatakarijwe icyizere haba ku ruhande rwa Minisitiri w’Intebe n’icyizere cy’abaturage.

 

Minisitiri Andris Spruds na we yahise atangaza ko yari yiteguye kwegura ku giti cye, ashinja Minisitiri w’Intebe kwihutira gutangaza ko yirukanwe ku mpamvu yise iza Politiki.

 

Icyo gitero cyongeye kugaragaza impungenge ku mutekano w’ibihugu bya Estonia, Latvia, na Lithuania mu gihe intambara y’u Burusiya na Ukraine igikomeje.

 

Ibihugu byinshi byo muri NATO bituranye n’u Burusiya, bimaze iminsi bigaragaza ko hari ubwo ibitero bya Ukraine binyura mu kirere cyabyo bikanaturikira muri byo, aho kwerekeza mu Burusiya buhanganye nayo.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrey Sibiga, yavuze kuri iryo nsanganya ryabaye, yemeza ko yabiganiriyeho na Latvia kandi asaba imbabazi ibihugu bya Estonia, Latvia na Lithuania ndetse na Finlande.

 

Nubwo bimeze bityo ariko yanagerageje kugereka ayo makosa ku Burusiya bahanganye guhera mu 2022.

[mc4wp_form]