Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Misiri (EFA) ryatangaje ko ryasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kwirukana mu Gikombe cy’Isi abasifuye umukino wa 1/8 yahuyemo na Argentine ku wa Kabiri.
EFA yavuze ko yagejeje ikirego kuri FIFA, isaba ko hakorwa iperereza ku byo yise “itandukaniro mu buryo bwo gufata ibyemezo mu misifurire” ryagaragaye muri uyu mukino wabereye i Atlanta.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Misiri yari iyoboye n’igitego 1-0, ariko umusifuzi w’ikoranabuhanga rizwi nka VAR atesha agaciro igitego cya Mostafa Zico nyuma y’uko umukinnyi wo hagati wa Misiri, Marwan Attia, ahanwe kubera ko yakandagiye ikirenge cya Lisandro Martinez mu ntangiriro z’igikorwa cyavuyemo icyo gitego.
Misiri kandi yumva ko Mohamed Salah yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina rwa Argentine, amasegonda make mbere y’uko Argentine itsinda igitego cyayihesheje intsinzi mu minota y’inyongera, igatsinda umukino ku bitego 3-2.
Itangazo rya EFA rigira riti “Hany Abou Rida, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Misiri, yatanze ikirego muri FIFA, asaba ko hakorwa iperereza kuri François Letexier, umusifuzi w’Umufaransa, kubera amakosa akomeye yakozwe n’abasifuzi bari bashinzwe uyu mukino ndetse n’uburyo butandukanye bwo gufata ibyemezo, ibintu byatumye ikipe ya Misiri itsindwa umukino kandi igasezererwa mu Gikombe cy’Isi.”
EFA yasabye ko hakorwa iperereza ku basifuzi bari bashinzwe umukino ndetse n’abakoresha ikoranabuhanga rya VAR, nyuma y’ibyo yavuze ko ari “amakosa agaragara neza ndetse no gutsimbarara ku kudasubiramo amashusho amwe n’amwe.”
Iri Shyirahamwe kandi “ryasabye ko umusifuzi n’itsinda rye bose birukanwa mu Gikombe cy’Isi nyuma yo gukorwaho iperereza kuri ayo makosa”, ndetse rinashinja abashinzwe imisifurire “icyaha cyo kuvangura Ikipe y’Igihugu ya Misiri.”
Misiri ntirigera igera muri ¼ cy’irangiza mu mateka yayo mu Gikombe cy’Isi ndetse ni ubwa mbere yari irenze amatsinda y’iri rushanwa yatangiye gukina mu 1934.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Misiri, Hossam Hassan, yavuze ko ikipe ye “itahawe ubutabera” ndetse ko “yakorewe akarengane.”
Ati “Birashoboka ko bifuzaga ko ikipe ifite Igikombe cy’Isi ikomeza kuguma mu irushanwa. Birashoboka ko bifuzaga ko Messi akomeza kugira amahirwe yo gukomeza guhatanira igikombe.”
Rutahizamu Zico na we yagize ati “Umusifuzi ntiyaduhaye ubutabera na gato. Akarengane karagaragara. Kuva umukino utangiye nta butabera bwatanzwe.”
Argentine izakina n’u Busuwusi mu mukino wa 1/4 uzaba mu rukerera rwo ku Cyumweru.