Mugiraneza Jean Baptiste wamamaye nka Migi yavuze ko umukino wa mbere wamubabaje mu buzima bwe ari ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC ku munsi yari aziko baramusereho nk’umukinnyi w’ibihe byose w’iyi kipe ndetse kuri uwo munsi ngo yanashatse kwiba icyo igikombe cyahawe Rayon Sports.

 

Uyu mukino wababaje Migi wabaye ku wa 12 Kanama 2023, ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga APR FC ibitego bitatu ku busa ndetse inayitwara iki gikombe cya Super Cup. Migi yavuze ko igikombe cyatanzwe kuri uyu mukino ari we wari wakizanye, yiteze ko APR FC iragitwara nyuma akaza gusezerwaho kuko yari amaze iminsi asezeye ruhago.

 

Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na Flash Fm yatangaje ko kuri uwo munsi yatengushywe cyane n’uyu mukino kuko yaje yiteze ko APR FC igiye kunyagira Rayon Sports ubundi agasezerwa nk’umukinnyi w’iyi kipe w’ibihe byose. Yavuze ko ubwo Rayon Sport yari imaze guterekamo igitego cya gatatu yashatse guhaguruka akirukankana igikombe, maze bakabura icyo baha iyi kipe.

 

Yagize ati “Navuga ko byarangiye nabi, aho nari nicaye igitego cya Mbere cyagiyemo mbona y’uko bishoboka ko APR ishobora kwishyura, icya Kabiri kijyamo icya Gatatu kijyamo, Leonidas sinkubeshye aho nari nicaye ni uko wenda haba hari umutekano, mu mutima naravuze ngo mfite ubushobozi nagiterura nkiruka nagifata nkabaca mu myanya y’irihumye nkacyirukankana.”

 

Mui Kamena 2023 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yahagaritse umupira w’amaguru ndetse nyuma y’iminsi ine gusa ahita atangirira umwuga w’ubutoza muri Musanze FC aho akora nk’uwongerera imbaraga abakinnyi kugeza kuri ubu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved