Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko muri AFC/M23 haburijwemo umugambi wo gukura Gen. Sultani Makenga ku buyobozi bw’igisirikare cy’uyu mutwe.
Amakuru avuga ko kuva mu ntangiriro za Nzeri havutse amakimbirane hagati y’ishami rya gisirikare riyobowe na Makenga n’ishami rya politiki riyobowe na Corneille Nangaa.
Africa Intelligence ivuga ko bamwe mu bayobozi bari barateguye umugambi wo gusimbuza Makenga, ndetse banategura uko ubuyobozi bushya bwa M23 buzaba buteye n’abantu bari guhabwa imyanya mishya.
Muri uwo mugambi, Théo Binamungu usanzwe ari umujyanama w’ishami rya gisivili, ngo yari kuzaba Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe Jean-Marie Runiga yari kuzayobora Kivu y’Amajyepfo.
Binamungu yatawe muri yombi afatiwe i Goma mu mpera za Kanama, nyuma yo kubazwa n’inzego z’ubutasi za ARC, aza kujyanwa muri gereza nkuru ya Munzenze, aho afungiwe kuva ku wa 8 Nzeri.
Africa Intelligence ivuga ko nyuma yo gusaka telefoni na mudasobwa byafashwe, haje kuvumburwa inyandiko zigaragaza imiterere mishya y’ubuyobozi ndetse n’urutonde rw’abagombaga guhabwa imyanya mu gihe Makenga yari kuba yakuweho.
Uwo mugambi icyakora ngo waje kuburizwamo n’ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23.
Kugeza ubu, AFC/M23 ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro kuri aya makuru.