Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta (PAC), bagarageje ko bitumvikana kuba hari imihanda ikorwa hagasigara ahadakozwe inzira z’amazi cyangwa ibiraro, bikamara imyaka n’imyaka, kandi bigatuma imihanda yangirika vuba.

 

Byagarutsweho mu biganiro byahuje PAC n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), harebwa ku mikoreshereze y’imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

 

Mu mihanda yagaragayemo Ibibazo harimo uwa Huye-Kitabi, Huye-Gisagara n’umuhanda ugana ku Rwibutso rwa Murambi, ahari inkuta zishyigikira ibiraro na za ruhurura zidashyigikiwe ku buryo amazi aba menshi akangiza ibikorwaremezo.

 

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yasobanuye ko imvura yaguye ari nyinshi bituma imirimo yo kubaka inzira z’amazi idakomeza.

 

Ati “Abadepite bajyayo imvura yari imaze iminsi ihise, n’ubu turi mu myiteguro kugira ngo akazi gatangire”

Yavuze ko iyo barangije inyigo hakurikiraho gushakisha ingengo y’imari yo gukemura ibibazo biba byagaragaye.

 

 

Ati “Iyi ngengo y’imari irahari kandi mbere y’uko imvura izongera kugwa muri Kanama cyangwa Nzeri izi nkuta tuzaba twamaze kuzubaka. Tuzubaka inkuta ndende kandi tuzirinde dutera ibiti dufatanyije n’akarere kugira ngo ibibazo by’amazi bitazongera gutuma izi nkuta zangirika.”

 

 

Munyampenda yavuze ko no ku muhanda ujya ku rwibutso rwa Murambi ikibazo cyabayeho ari imvura kuko bitakoroha gukora inzira z’amazi cyangwa ibiraro imvura igwa.

 

Ati “Ntabwo wakora inzira y’amazi mu gihe cy’imvura, ntabwo ari ikibazo cy’ingurane.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yahise amuca mu ijambo amubaza niba bazategereza imyaka itatu yo kutagwa kw’imvura kugira ngo ibikorwa byo kubaka inzira z’amazi n’ibiraro birangire.

 

 

Ati “Iyi Murambi kuva mu 2024 hamaze no kugwa imvura nyinshi, hazaza n’izindi nyinshi. Mutegereje ko tuzagira igihe cy’imyaka itatu itagwa kugira ngo mukemure ikibazo? Kuva mu 2024.”

 

Imena Munyampenda yavuze ko uyu muhanda wa Murambi urimo inzira nyinshi z’amazi na za ruhurura harimo n’izubatswe neza.

 

 

Ati “Uko ubushobozi bugenda buboneka ni ko tugenda tubikora. Dufata ikibabaje tubona gishobora guteza ibibazo tukaba ari cyo duheraho ibindi bisigaye uko tubonye ubushobozi ni ko tugenda tubikora.”

[mc4wp_form]