Twagizimana Fabrice ‘Ndikukazi’ wakiniye amakipe akomeye arimo Police FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, abayeho mu buzima bugoye nyuma yo kudahirwa n’urushako.

 

Nk’uko yabigaragaje mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yavuze ko afite agahinda gakomeye nyuma yo kunanirwa kubana n’umugore bashakanye mu 2012.

 

Uyu mugabo yabanje kuvuga ko ibibazo byose yagize byatewe no kuba umugore yaramubujije gukina ndetse akanivanga mu buzima bw’amakipe yakiniraga icyo gihe.

 

Ati “Yatangiye kujya ahamagara abatoza abatuka, ababaza impamvu ntakina. Yatutse Cassa Mbungo na Seninga Innocent, dutangira kugenda dushwana bahita banshyira hasi kubera umugore. Nabasabye imbabazi n’ubu ndacyazibasaba.”

 

Ndikukazi avuga ibyo byose byaterwaga no kuba umugore yarashakaga kugera ku ntego ze kumukura mu mupira w’amaguru cyane ko akenshi yamuhozaga ku nkeke anamubwira ko nta kindi cyamutunga adakinnye kuko nta n’amashuri ahagije yari afite.

 

Umugore we ngo yatangiye kurengera ubwo ubuzima bwari bumugoye mu makipe yarimo.

Ati “Yabonye ubushobozi bugabanutse wa mushahara w’ibihumbi 500 Frw utakiza, agahimbazamusyi nabonaga karahagaze atangira kuzamuka. Yazanaga abasore mu nzu, bagasomana nicaye aho imbere y’abana. Nahamagaraga nyina ariko ntabyiteho cyane ko namushatse batanshaka.”

 

Ibyo byose byabaga ariko afite inzu zikodeshwa n’abahinde ndetse akemera gusinya ko umugore ajya gufata amafaranga ngo atunge abana nubwo byose byasaga no gukora ubusa.

 

Kwirinda ko yazagirana amakimbirane akomeye n’umugabo byatumye Ndikukazi ava mu rugo rwe ajya kurara mu nzu zo hanze. Ati “Namaze ibyumweru bitatu ndara ku ikarito kugeza aho na mabukwe yampamagaye ambwira ngo waza hano ugafata matola ariko ndanga.”

 

Nyuma y’ibyo bibazo byose impande zombi zaratandukanye mu buryo bw’amategeko ariko uyu mugabo ntiyanyurwa n’ubutabera yahawe kuko imitungo ye yahawe agaciro gaciriritse.

 

Ati “Reba iyi nzu ifite igikoni n’ubwiherero mu nzu, imyaka yose nakinnye ari yo mvunikira none umugenagaciro yayihaye agaciro ka miliyoni 16 Frw. Ikindi mu mitungo tuzagabana hari iyahishwe.”

 

“Hari inzu nto bahishe bavuze ko atari iyanjye. Urumva umutungo wanjye wose ibibanza, imirima n’inzu babihaye agaciro na miliyoni 29 n’ibihumbi 100 Frw, abantu bose nabyeretse barumiwe.”

 

Ikindi kibazo asigaranye gikomeye ni uguhura n’abana be kuko akenshi atabyemerewe mu buryo busesuye kuko babonana rwihishwa.

 

Ndikukazi yakiniye anaba Kapiteni w’Ikipe ya Polisi y’u Rwanda kuva mu 2008 kugeza 2018, mu 2020 ajya muri Etoile de l’Est mbere yo kuvunika urutuga agahita ahagarika ruhago.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved